Kenya: Abapolisi bashya bo mu mutwe udasanzwe bagaragaye barahirira kwica abasivili

Sangiza iyi nkuru

Abapolisi bashya ba Kenya bo mu mutwe utasanzwe wa GSU (General Service Unit) bagaragaye mu mashusho barahirira kwica abasivili mu gihe bazaba batangiye akazi.

Amashusho y’aba bapolisi ifite uburebure bw’amasegonda 30 yasakaye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 8 Ukuboza 2021 ubwo bari bavuye mu muhango wo gusoza amasomo y’aka kazi.

Umuhango wo gusoza aya masomo wayobowe na Perezida Uhuru Kenyatta, ubera ku ishuri rikuru rya Polisi rya Embakasi i Nairobi, abapolisi bashya 2502 binjizwa muri aka kazi.

Muri uyu muhango, Perezida Kenyatta ashingiye ku myitwarire y’umupolisi uherutse kwica abarimo umugore we, na we akiyahura, yabujije abapolisi bashya gukoresha imbunda mu buryo budakwiye.

Yababwiye ati: “Imbunda ni iyo kurinda ubuzima, si iyo kwicisha. Iki kibazo kirahari, kandi tugomba kugikemura. Ariko ndabasaba, niba ufite ikibazo mu kazi cyangwa mu rugo, shaka uwo mukiganiraho.”

Ariko nyuma y’ubutumwa Umukuru w’Igihugu yatangiye muri uyu muhango, abapolisi bashya ba GSU barenga 10, bagaragaye babyina, bishimira ko basoje amasomo, ariko barahirira kugirira nabi abasivili.

Aba bapolisi bumvikana bagira bati: “Tuje hanzeee, murashize, tuzabamaraaaa! Turaje muzabonaaa!”

Amagambo y’aba bapolisi yatumye Polisi ya Kenya isohora itangazo, yitandukanye nayo. Yagize iti: “Turagira ngo dusobanure ko imyitwarire yagaragaye mu mashusho itemewe kandi idahuye n’indangagaciro za GSU, KPS na NPS…Amagambo yumvikanira mu mashusho arababaje kandi aramaganwe.”

Polisi ya Kenya yanatangaje ko yatangiye kwiga kuri iyi myitwarire y’aba bapolisi, kugira ngo hafatwe icyemezo gikwiye.

GSU umutwe ufite inshingano zirimo: kurinda Umukuru w’Igihugu n’ingoro ye, kurinda ibigo by’ubwikorezi bwo mu kirere, kurinda ahantu h’ingenzi hihariye, guhagarika imyigaragambyo n’ibikorwa by’urugomo, kurwanya ubushimusi, kurwanya ubujura, ibikorwa by’iterabwoba n’imitwe y’iterabwoba. Uyoborwa na AIG Douglas Kanja.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *