Gen. Kandiho yavuze ko USA ishobora guhombera mu bihano yamufatiye

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igisirikare cya Uganda rushinzwe ubutasi (CMI), Maj. Gen. Abel Kandiho yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zishobora guhombera mu bihano zamufatiye.

Tariki ya 7 Ukuboza ni bwo Guverinoma ya USA yatangaje ko ifatiye ibihano Gen. Kandiho bitewe n’ibikorwa bya CMI bibangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu zivuga ko na we agiramo uruhare.

Ibi bikorwa birimo gufunga bidakurikije amategeko bikorwa hashingiwe ku bwenegihugu, ibitekerezo bya politiki no kuba umuntu atavuga rumwe n’ubutegetsi, iyicarubozo n’ibindi byaha birimo gufata ku ngufu imfungwa.

Gen. Kandiho amaze kubona itangazo ry’ibihano yafatiwe, yabyamaganye avuga ko bigamije kumurangaza, ntakore neza akazi kandi mu karere hari byinshi agomba kwitaho bishobora guhungabanya umutekano wa Uganda.

Yagize ati: “Ibyo byiswe ibihano ntacyo bintwaye. Nta shoramari mfite muri USA. Nitaye ku kazi kanjye. Ibishobora guhungabanya umutekano ni byinshi muri aka karere, bisaba kubyitaho. Ntabwo nzemera kurangazwa. [Ibi bihano] bishingiye ku nyungu za politiki kandi njye sindi umunyapolitiki.”

Guverinoma ya Uganda nayo yamaganye ibi bihano ibinyujije muri Minisiteri y’Ingabo, yatangaje ko bibabaje kuba igihugu cy’inshuti cyafata ibyemezo nk’iki kitabanje kuganira n’impande bireba.

Gen. Kandiho abona ibi bihano nk’ibi bishobora gutuma USA ibura inshuti nka Uganda. Ati: “Bakwiriye kwitonda, ntiberemere abanzi bitari ngombwa cyangwa se ntibatakaze inshuti.”

N’ubwo Gen. Kandiho na Guverinoma ya Uganda bamaganye ibi bihano, bigaragara ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi nka Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) babyishimiye, cyane ko nka we ari mu bafunzwe inshuro nyinshi, bashinjwa guteza imvururu, bakarekurwa bataburanishijwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *