Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) ryahagaritse gutanga ibyo kurya mu mijyi ya Kombolcha na Dessie yo muri Ethiopia nyuma yo gusahurwa ibyo ryari rifite abakozi batashoboye guhagarika kubera iterabwoba, ririmo no gufatirwaho imbunda nk’uko Umuryango w’abibumbye ubitangaza.
Ingabo za Ethiopia zisubije iyo mijyi ziyambuye inyeshyamba za TPLF kuwa Mbere ushize nk’uko byatangajwe na guverinoma.
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 08 Ukuboza, Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye, Stephane Dujarric, yatangaje ko hibwe byinshi mu biribwa byari bigenewe ubutabazi, harimo n’ibiribwa by’abana bafite imirire mibi, byibwe kandi bigasahurwa muri Kombolcha mu Ntara ya Amhara.
Dujarric yabwiye abanyamakuru ati: “Ubujura buto bw’ibiribwa bwavuyemo gusahura ububiko hirya no hino muri Kombolcha muri iyi minsi, bivugwa ko byakozwe n’ingabo zo muri Tigray ndetse na bamwe mu baturage baho.”
Ati: “Ihohoterwa nk’iryo rikorerwa abakozi b’ubutabazi bikozwe n’ingabo ntiryemewe. Bitesha agaciro ubushobozi bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abafatanyabikorwa bacu bose batanga ubufasha igihe bibaye ngombwa ”.

Iyi nkuru dukesha Al jazeera ikomeza ivuga ko Dujarric yavuze ko ibi bintu bizarushaho kongera imirire mibi ndetse no kongera umutekano muke w’ibiribwa mu majyaruguru ya Ethiopia, aho abantu bagera kuri miliyoni 9.4 hirya no hino mu Ntara za Tigray, Amhara na Afar bakeneye ubufasha bukomeye bw’ibiribwa.
Amakamyo atatu ya WFP yakoreshwaga mu bikorwa by’ubutabazi muri Amhara yigaruriwe n’abasirikare kandi akoreshwa mu bikorwa byabo bwite muri iki cyumweru, Dujarric yavuze kandi ko yamaganye ibyabaye kandi ahamagarira impande zose zishyamiranye kubaha no kurinda abashinzwe ubutabazi.


