Abadepite babiri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza batangiye gutambamira ukwemerwa kwa Busingye Johnston nka Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu.
Aba ni Christopher John Bryant uhagarariye ishyaka Labour ritavuga rumwe n’ubutegetsi na Iain Duncan Smith wo mu ishyaka Conservative riri ku butegetsi.
Aba badepite mu mpaka bagiriye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, mu cyumba cya Westminster Hall basabye ko aho kwemererwa kuba Ambasaderi, agakorerwa ibirori, akwiye kujya ku rutonde rw’abafatirwa ibihano.
Bryant yagize ati: [Busingye] akwiye kuba ku rutonde rw’abantu bafatiwe ibihano, aho kuba mu bantu baherekezwa mu ngoro ya Buckingham.”
Ibi bihano bavuga ko byaba bigendanye n’uruhare bamushinja mu cyo “gusubiza ku ngufu” Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, Paul Rusesabagina uri kurangiriza igifungo cy’imyaka 25 muri gereza ya Nyarugenge.
Rusesabagina yatawe muri yombi muri Kanama 2020, ariko abo mu muryango we n’abandi bawushyigikiye bavuga ko Leta y’u Rwanda yamushimuse, bigizwemo uruhare n’abayobozi barimo Busingye wari Minisitiri w’Ubutabera, ibyo u Rwanda rwarabihakanye, rusobanura ko yizanye yashutswe n’inshuti ye, atabwa muri yombi ageze i Kigali, avuye i Dubai.
Busingye yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera, agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza tariki ya 1 Nzeri 2021. Kugeza ubu ntabwo aratanga impapuro zimwemerera gutangira iyi nshingano nshya.
Umuryango Lantos uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu na wo wigeze kumusabira ibihano kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kamena 2021, hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, ubashinja kugira uruhare mu ifatwa rya Rusesabagina ariko ntacyo ubu busabe bwatanze.





2 Responses
Mu Bwongereza: Abadepite batangiye gutambamira ukwemerwa kwa Busingye nka Ambasaderi
Comfrime ambasadeli nawno comet byihuta yes no
Mu Bwongereza: Abadepite batangiye gutambamira ukwemerwa kwa Busingye nka Ambasaderi
Comfrime ambasadeli nawno comet byihuta yes no