Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwasubitse urubanza rwa Beatrice Munyenyezi uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko abacamanza batabonetse. Inteko y’abacamanza yagombaga kumuburanisha ntiyabonetse kubera amahugurwa y’abagize inzego z’ubucamanza mu Rwanda hose akomeje muri iki cyumweru. Uyu mugore aherutse koherezwa n’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika kuburanira aho bikekwa ko yakoreye ibyaha. Ni ku nshuro ya mbere yagombaga gutangira kuburana urubanza mu mizi. Munyenyezi w’imyaka 51, yoherejwe na Amerika arangije igifungo cy’imyaka 10 yari yarakatiwe n’urukiko ahamijwe kubeshya ko nta ruhare yagize muri Jenoside mu Rwanda kugira ngo abone ubwenegihugu bw’Amerika. Uyu mugore wa Shalom Ntahobali ashinjwa ibyaha birindwi birimo gukora jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, gushishikariza gukora jenoside, gufata abagore ku ngufu n’ibindi. Ni ibyaha yagiye ahakana kuko ko ibyaha bya jenoside aregwa n’ubushinjacyaha atabyemera kuko atari afite imbaraga z’umubiri muri jenoside kandi abamushinja basanze babeshya.


