fgj2phmx0aecr1h.jpg

Ibanga Akarere ka Kicukiro kakoresheje kugirango gahige utundi mu kurwanya ruswa n’akarengane

Sangiza iyi nkuru

Akarere ka Kicukiro kashimiwe ko kahize utundi turere binyuze mu Namangishwanama yo kurwanya ruswa muri ako karere, aho kaje ku mwanya wa mbere mu Mujyi wa Kigali n’amanota 75%, Umuyobozi Nshingwabikorwa wako akaba yagarutse ku ibanga bakoresheje mu kiganiro yahaye itangazamakuru.

Akarere ka Kicukiro kakurikiwe n’Akarere ka Gasabo kagize amanota 50% haheruka Akarere ka Nyarugenge kagize 47% nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane, itariki 09 Ukuboza 2021, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Ruswa mu nsanganyamatsiko igira iti “ Kurandura ruswa, inkingi y’iterambere rirambye,”

fgj2phmx0aecr1h.jpg

Abajijwe ibanga Akarere ka Kicukiro kaba karakoresheje kugirango kegukane umwanya wa mbere mu kurwanya ruswa, Umuyobozi Nshingwabikorwa wako, Umutesi Solange yagize ati ” Mbere na mbere ni ukubahiriza ibikubiye mu itegeko rishyiraho Inama Ngishwanama, Inama Ngishwanama yo kurwanya ruswa n’akarengane mu Karere ka Kicukiro iteranira igihe kandi tugatanga raporo ku gihe, ariko noneho mu guterana, tugira umwanya wo kwisesengura tukareba ni hehe hari icyuho,.”

Yakomeje agira ati ” Nko mu Mujyi wa Kigali rero usanga serivisi zisabwa cyane zijyanye n’imyubakire, aho ngaho hari byinshi byakozwe mu karere ka Kicukiro. harimo bwa bukangurambaga, kubwira abaturage ahatangirwa serivisi, kubabwira iminsi bisaba kugirango serivisi yasabye ibe yabonetse, kujya mu nteko z’abaturage, ariko noneho mu kurwanya akajagari, twanashyize imbaraga mu gutunganya site (physical plan). iyo urebye mu Karere ka Kicukiro, usanga ari ko ka mbere gafite physical plan zemejwe, mu mirenge igifite ubutaka, ibyo rero iyo ahantu hamaze gutunganywa burya akajagari ntabwo kaba kagikunze.”

Yongeyeho ko ikindi bakoze ari ugushyiraho umunsi wihariye wo kubwira abaturage ibigendanye na serivisi z’ubutaka, mu rwego rwo kubaha amakuru (Kuwa gatatu), bise special desk (ameza yihariye) yo guha abaturage amakuru.

Ati ” Icyo gihe bituma na wa wundi wari gushuka umuturage, wari kwinjiramo nk’umukomisiyoneri atabona umwanya. ariko noneho n’umuturage akabona amakuru ku gihe, niba hari icyo akeneye ku butaka bwe akaba azi aho babisabira..”

fgkwy7cxoai1d2_.jpg

Mu rwego rwo kunoza serivisi hagamijwe kurushaho gukumira ruswa, Umutesi Solange akomeza ashimira Umujyi wa Kigali kuba barongerewe abakozi muri serivisi z’ubutaka na serivisi zijyanye n’ibikorwaremezo.

Avuga kandi ko batangiye gahunda nshya yo gukurikirana abakozi. Ati ” Umukozi buri gitondo akagaragaza icyo agiye gukora, nimugoroba akaza kugaragaza icyo yakoze. Iyo ni gahunda dutangiye vuba, kandi tubona ishobora kuduha umusaruro, kuko umukozi bigaragara ko ntacyo yakoze, niba uri muri serivisi itanga ibyangombwa by’ubutaka, ku munsi utugaragariza watanze ibyangombwa bingahe byari byasabwe. Ibyo bituma na wa mukozi akora uko ashoboye ataza kubura icyo avuga muri ya raporo, icya kabiri rero, ni no gushyiramo ishyaka abakozi nabo bagakora bakunze akazi kandi bagakora bishimye, uwakoze neza agashimwa, n’uwakoze nabi agahiturwa.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro kandi yagarutse ku mikoranire y’akarere n’Urwego rw’Umuvunyi avuga ko ari myiza.

Ati “Tubagisha inama nabo bakazitugira, ndetse n’iyo hari ikibazo bakiriye baba hafi akarere bakanatwereka niba hari ahabayeho kwibeshya bakaduha inama, ariko noneho tukanafatanya gusobanurira umuturage nk’urwego rureberera akarengane na ruswa aho yavuka aho ari ho hose…ni urwego rero dushima kandi twiyemeza ko tuzakomeza gukorana nabo neza.”

Mu butumwa bugenewe abaturage b’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange yabasabye gukomeza gufatanya n’ubuyobozi bagakomeza kuza ku isonga mu kurwanya ruswa n’akarengane kuko kubirwanya ari ryo shingiro ry’iterambere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *