Apotre Mutabazi Kabarira Maurice aravuga ko ateganya kwandikira ibaruwa inteko ishinga amategeko asaba ko Perezida wa Repubulika yagirwa “Umubyeyi w’Igihugu” ibyo bita mu Giswahili “Baba wa Taifa” akiriho.
Apotre Mutabazi ni umuvugabutumwa, umwanditsi, umujyanama mu by’imiyoborere, rwiyemezamirimo, n’ibindi. Avuga ko yiyemeje kuba umujyanama wa rubanda kugirango rufatanye n’abayobozi (nabo bagira abajyanama) bitoreye kubaka.
Mu kiganiro na Bwiza TV, yavuze ko umuyobozi nka Perezida Paul Kagame ari imbonekarimwe, akaba asanga ashobora gukoresha uburenganzira ahabwa n’itegeko nshinga kimwe n’abandi bagiye babukoresha bandikira inzego, abenshi bandikira perezidansi,agatanga nawe ibyifuzo bye.
Ati “ Nanjye ndi kumva nshobora kuzandikira nk’inteko ishinga amategeko, mu bintu nshaka gusaba harimo kimwe numva nzabandikiraho, ariko ibyo bintu bitanu ni ibingibi bikurikira; ikintu cya mbere ndashaka gusaba y’uko Abanyarwanda bumva bemeranya nanjye, twasaba inteko ishinga amategeko, ko nyakubahwa perezida wa Repubulika agirwa “The Father of the Nation”.
Mutabazi akomeza asaba abantu bataragira byinshi bavuga kubanza bagakora ubushakashatsi bwa gthanga butarimo kubogama, avuga ko ku Isi hari ibihugu bigera mu 100 bifite ababyeyi b’igihugu ariko muri buri gihugu bakaba bafite uko babyita.
Ati “ Muri Kenya ni Jomo Kenyatta, bamwita Baba wa Taifa, Singapore ifite Lee kuan yew, wabaye Minisitiri w’intebe wa mbere, kandi atuma Singapore iba iyo iri yo. Rero njye nkoze ubushakshatsi nkanasesengura naje gusanga ….Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, yaratumye u Rwanda rugira ijambo mu bindi bihugu bya Afurika, bituma Umunyarwanda agira agaciro mu bindi bihugu bya Afurika, nta wundi wigeze abikora.”
Akomeza avuga ko hari aho yabonye bagira umuyobozi w’igihugu kimwe “Baba wa Taifa” yapfuye, ariko we atari byo ashaka.
Ati “ Ibyo simbyifuza, njye ndifuza ko tumugira Baba wa Taifa agihari, akayobora ari n’umubyeyi w’igihugu. Hari abantu bakwibaza… ese ibyo bisanzwe bibaho? Uwitwa Sam Nujoma aracyahari muri Namibia, yatangiye kuyobora muri 90, avaho 2005, yayoboye imyaka 15, uyu munsi Sam Nujoma aracyahari, ntabwo ari perezida ariko ni “Father of the Nation”…urumva ko n’undi muyobozi uhari, amufata nka “Father of The Nation”. Ntabwo avuga ngo kuko mbaye perezida ninjye uhindutse “Baba wa Taifa”.
Apotre Mutabazi avuga ko kugirango ibi bibeho muri 2005 Inteko Ishinga Amategeko ya Namibia yabyemeje, akaba ari yo mpamvu nawe ashaka kwandikira inteko ishinga amategeko agasaba ko ababishinzwe babyiga, byaba na ngombwa bakamuhamagara akajya kwisobanura mu nteko.
Mutabazi avuga ko hari abantu bamufata nk’umuntu ushaka imyanya muri politiki ariko atari ko bimeze. Ati “ Iyo myanya yindi nibashaka bayireke niba banayitekereza, bamuhe ibintu bibiri muri bitanu nsaba. Bafate Nyakubahwa Paul Kagame bamugire “Father of the Nation”, icya kabiri, 2024 yiyamamaze. Mutabazi nashake ajye kuba umunyonzi!”
Yongeyeho ko agiye gukora # igira iti “ Turacyamukeneye 2024,” icya gatatu asaba akaba ari uko imfura ya Perezida Kagame, Yvan Cyomoro, yakwegera urubyiruko.
Ati “ Nigeze kubona video ye arimo kuvuga ku bintu bya “entrepreneurship” mbona ni umuhanga ku rwego ntatekerezaga. Ndasaba. Ni ugusaba. Ko yakwegera urubyiruko akanarutinyura, bityo n’uruhare rw’urubyiruko dutangire turubone…”
Umva ikiganiro kirambuye hano hasi



2 Responses
Apotre Mutabazi wifuza Kagame mu matora ya 2024 ashaka ko anagirwa “Baba wa Taifa” akiriho
Uyu wigize apotre ibyo arimo ni ukwishakira amaramuko n’umwanya muri leta ntabindi agamije,perezida Kagame twese turamukunda ariko ntampamvu yokumwitwaza wishakira amaronko!ntabugabo burimo!tanga umusanzu wawe mubitekerezo no mubikorwa nibabona ushoboye bazaguha akazi .
Apotre Mutabazi wifuza Kagame mu matora ya 2024 ashaka ko anagirwa “Baba wa Taifa” akiriho
Uyu wigize apotre ibyo arimo ni ukwishakira amaramuko n’umwanya muri leta ntabindi agamije,perezida Kagame twese turamukunda ariko ntampamvu yokumwitwaza wishakira amaronko!ntabugabo burimo!tanga umusanzu wawe mubitekerezo no mubikorwa nibabona ushoboye bazaguha akazi .