Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kuri uyu wa 8 Ukuboza 2021 zagiriye inama abenegihugu bazo yo kutajya muri Uganda, bitewe n’umutekano wo muri iki gihugu utizewe.
Ibitero by’iterabwoba biherutse kugabwa mu murwa mukuru, Kampala, ni byo byatumye Abanyamerika bagirwa inama yo kutajya muri iki gihugu.
Ubutumwa bubaburira bugira buti: “Nimwisubire ku kujya muri Uganda bitewe n’icyaha n’iterabwoba. Imitwe y’iterabwoba yo muri Uganda yigambye ituritswa ry’ibisasu riherutse muri Kampala na hafi yaho. N’ubwo ibi bitero bisa n’ibitagambiriye abanyamahanga, buri wese ashobora kuzira ubu bugizi bwa nabi.”
Ubu butumwa bukomeza buvuga ko usibye ibikorwa by’iterabwoba, hari n’ibindi byaha bikorerwa muri Uganda Leta yabuze ubushobozi bwo kurwanya. Buti: “Ibyaha by’ubugizi bwa nabi nk’ubujura bwitwaje intwaro, kwinjira mu ngo z’abandi n’ihohotera rishingiye ku gitsina bishobora gukorwa igihe icyo ari cyo cyose, cyane cyane mu mijyi minini nka Kampala na Entebbe. Polisi y’igihugu ishobora kuba itabona ubushobozi bwo kubirwanya.”
USA itanze iyi mpuruza nyuma yo gufatira ibihano Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igisirikare cya Uganda rushinzwe ubutasi (CMI), Maj. Gen. Abel Kandiho imushinja kugira uruhare mu ikandamiza ry’ikiremwamuntu.
Iyi mpuruza kandi ikurikiye iyo Guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Bufaransa zatanze mbere y’uko i Kampala hategwa ibisasu mu Gushyingo 2021. Ibi bihugu byasabaga abenegihugu babyo bariyo kwigengesera, kuko ngo haba hagiye kugabwa ibitero by’iterabwoba.


