Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Ambasaderi Albert Shingiro yongeye kuvuga ku bo igihugu cye gishinja kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri Gicurasi 2015, bahungiye mu Rwanda.
Yabwiraga abarimo abahagarariye ibihugu (abadipolomate) n’imiryango itandukanye uko igihugu gihagaze mu bijyanye n’ubuzima, ubukungu, gucyura impunzi, umutekano n’ububanyi n’amahanga kuri uyu wa 9 Ukuboza 2021.
Nk’uko Minisiteri Ambasaderi Shingiro ayoboye yabitangaje, yavuze ko u Burundi bwifuza gukomeza umubano n’ibindi bihugu birimo n’ibituranyi. Ku Rwanda, ngo “Yashimangiye ku ntambwe Guverinoma y’u Burundi n’iy’u Rwanda zimaze gutera kugira ngo umubano w’ibi bihugu byombi wongere ube mwiza.”
Mu gihe yemeza ko ibi bihugu bikomeje gutera intambwe kugira ngo byongere bibane neza, Minisitiri Shingiro yavuze ko mu gihe u Burundi bwashyikirizwa abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza bahungiye mu Rwanda yaba intambwe ikomeye yashimangira izindi zatewe.
Iyi Minisiteri yabivuze iti: “Guhabwa Abarundi bagerageje guhirika ubutegetsi baba ku butaga bw’u Rwanda cyangwa bahanyuze kuzaba indunduro y’inzira yo gusubiza mu buryo umubano uri kugana mu buryo.”
Guverinoma y’u Rwanda yemera ko hari abo iki gihugu gicumbikiye nk’impunzi, ariko yatangaje binshuro irenze imwe ko kubashyikiriza u Burundi hashingiwe ku bwumvikane bw’ibihugu byombi gusa byaba binyuranye n’amategeko arengera impunzi.
Ariko u Rwanda rwemera ko rushobora kubohereza gusa mu gihe Umuryango w’Abibumbye wumvikanye mu biganiro birebana n’aba Barundi na Guverinoma y’u Burundi byakwemera kwirengera ingaruka zo kutubahiriza aya mategeko kwaba kubayeho.


