Papa Francis, umuyobozi wa Kiliziya Gatolika, yavuze ko gukora imibonano mpuzabitsina utarashaka atari icyaha “gikomeye cyane”.
Ku wa mbere, mu kiganiro cy’ibibazo n’ibisubizo hamwe n’abanyamakuru bari mu ndege isubira mu Butaliyani bava mu Bugereki, Papa yagize ati: “Ibyaha by’umubiri ntabwo ari byo bikomeye.”
Ahubwo, yavuze ko ubwibone n’inzangano ari byo “ byaha biremereye”.
Papa yabajijwe kandi ibijyanye no kwegura kwa Musenyeri Mukuru wa Paris, Michel Aupetit, wemeye kuva ku mirimo ye mu ntangiriro z’uku kwezi nyuma y’uko ikinyamakuru cyo mu Bufaransa kimuvuzeho ubushurashuzi yagiranye n’umugore.
Ubusanzwe, Abepiskopi Gatolika bakurikiza amabwiriza agenga abapadiri, ababuza imibonano mpuzabitsina.
Avuga ku kibazo cya Musenyeri Aupetit nk’uko tubikesha Reuters, Papa Francis yagize ati: “Kwari ukunanirwa n’itegeko rya gatandatu (Ntuzasambane) ariko ntabwo ari itegeko ryose, imwe muri caresses nto, massage yahawe n’umunyamabanga we, nicyo kirego.” “Hano hari icyaha ariko si icyaha kibi cyane.”
Francis yavuze ko yemeye ukwegura kwe atari ukubera ko Aupetit yacumuye ahubwo ari ukubera ko amazimwe yatumye musenyeri mukuru agera aho atagishoboye kuyobora diyosezi, yongeraho ko Aupetit yakorewe “akarengane.”
“We (musenyeri) yaciriweho iteka ariko na nde? N’ibitekerezo bya rubanda, n’amazimwe.. ntabwo yari agishoboye kuyobora ”.
Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika w’imyaka 84 y’amavuko yavuze ko buri wese ari umunyabyaha, harimo na we: “Aupetit ni umunyabyaha. Nkanjye, kimwe na Petero, umwepiskopi Kristo yashinze Itorero rye. ”


