Nyaruguru: Igabanyuka ry’ubukene mu byatumye imiryango isaga 100 isezerana

Sangiza iyi nkuru

Igabanyuka ry’ubukene mu ngo n’ubumenyi bw’ibanze ku itegeko rigenga umuryango, ni bimwe mu by’ingenzi byatumye imiryango 105 yo mu murenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, yari imaze igihe ibana itarasezeranye yiyemeza kubikora imbere y’amategeko.

Umuhango wo gusezeranya iyo miryango wabereye ku kibuga cy’umupira cy’ishuri ryisumbuye rya Rasaniro n’icy’ishuri ribanza rya Gikunzi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza rya COVID-19.

Mukashema CĂ©cile na Maniraho CĂ©lestin ni umwe mu miryango yasezeranye nyuma y’imyaka icyenda babana mu buryo butewe n’amategeko. Mukashema avuga ko ubukene bukabije no kudasobanukirwa n’uburenganzira bw’abana ari byo byatumaga badafata icyemezo cyo gusezera.

Yagize ati: “Twumvaga umuhango wo gusezerano uzadutwara amafaranga menshi. Ariko na none sinari nsobakiwe n’uburenganzira bw’abana twabyaranye ndetse n’uruhare rwanjye mu gucunga umutungo w’urugo. Ubu twabonye amahugurwa ku buringanire kandi no mu kagari kacu hari za VUP n’indi mirimo yo gutunganya amaterasi ku buryo amafaranga aboneka. Twarakoze twiteza imbere. Gusezerana nibyo byaburaga.”

Mukashema yongeraho ko agiye gukorana umwete kuko unutungo noneho bawusangiye.

Naho Uzaramba Joseph na Niyitegeka Donata ni umwe mu miryango yabanye mu makimbirane akomeye imyaka 12 yose. Ariko nyuma yo kwikura mu bukene no guhugurwa ku itegeko rigenga umuryango biyemeza gusezerana byemewe n’amategeko.

Uzaramba aragira at: “iintandaro ya byose ni ubukene. Twatangiye kubana muri 2000, ariko mu myaka ine gusa twari tumaze kugira abana batanu. Nta sambu twagiraga, nta tungo. Nageraga mu rugo naniwe niriwe nca inshuro ngasanga umugore ntacyo yakoze kuko yirirwaga ahetse umwana umwe undi amuteruye.

Nataga umutwe ngahita nkubita.(…) Ubu twarahuguwe, mbona akazi, mfite Girinka Imyaka ibiri igiye gushira tubana neza, ni yo mpamvu twafashe umwanzuro wo gusezerana imbere y’ubuyobozi.”

Niyibizi Donata nawe abona ko ubukene bukabije mu rugo rwabo ari bwo bwateraga umunabi umugabo we. Yemeza ko umugabo yisubiyeho burundu ariyo mpamvu ubu yamubabariye ihohoterwa ryose yamukoreye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusenge, Muhimpundu Speciose, ahamya ko usibye ubukangurambaga, gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage binyuze muri VUP byagabanyije ubukene, binatuma abaturage bahindura imyumvire.

Gitifu Muhimpundu yagize ati: “Habayeho ingamba z’ubukangurambaga binyuze mu nteko z’abaturage n’inyigisho z’abafatanyakorwa. Kuva mu
bukene buhoro buhoro nabyo byihutishije gufata umwanzuro wo gusezerana.”

Gitifu Muhimpundu asaba abamaze gusezerana gukomera ku isezerano bagiranye imbere y’ubuyobozi bwa Leta naho abatarabikora bakayoboka iyo nzira nziza yo gusezerana.

Mu murenge wa Rusenge, magingo aya, haracyabarizwa ingo zisaga 200 zibana mu buryo butemewe n’amazegeko. Biteganijwe ko ingo zose zizasezeranwa muri uyu mwaka wa 2021/2022 binyuze muri gahunda yiswe ‘Ngwino Twibanire Iteka’.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *