Huye: Umugabo akurikiranweho kugerageza kwica umugore we

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha Ku rwego rwisumbuye bwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 38 ukekwaho kuba yarashatse kwica umugore babanaga w’imyaka 39 y’amavuko amutemesheje isuka mu mutwe biturutse ku makimbirane yo mu rugo.

Ni icyaha bivugwa ko cyakozwe mu ijoro ryo ku itariki 22 Nyakanga 2021 mu Mudugudu wa Rwerinka, Akagari ka Byinza, Umurenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye, aho basanze umugore avirirana mu mutwe.

Ubushinjacayaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko mu ibazwa rye, ukekwa yemeye ko ari we watemye umugore babanaga mu mutwe akoresheje isuka amusanze mu kindi cyumba yararagamo, amuhoye ko yari yatashye n’ijoro akaza avugana n’abandi bagabo kuri terefoni yamwiyama akamubwira ko we atari umugabo.

Naramuka ahamwe n’Icyaha cy’Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi akurikiranyweho uregwa yahanishwa igifungo kigera ku myaka 25, nk’uko giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 21 n’107 z’itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *