“Aho bagiye ho bahita babahambira” Perezida Kagame avuga abahoze muri FPR

Sangiza iyi nkuru

Ibyo Abagize RNC bavuga k’u Rwanda ntaho bihuriye n’ibyo Abanyarwanda babona, Jonathan Musonera, umwe mu banyamuryango b’imbere mu iri shyaka rya politiki ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera mu mahanga aherutse kwifuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire ndetse akanavuga ko Leta y’u Rwanda ntacyo igeza ku banyarwanda, mu gihe Abanyarwanda bahora bishimira ibyo bagezeho kugeza ubwo n’umukuru w’igihugu yasabye ko uwo muco wagabanuka.
Ibi byo kunenga ibyagezwho mu Rwanda, Musonera wahoze muri FPR yabivugiye kuri radiyo yo kuri interineti y’ishyaka RNC, ngo ubu u Rwanda ni igihugu gitemba amaraso n’amarira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aya magambo yavugiwe mu kiganiro cyiswe “Amateka, ubumwe n’Ubwiyunge” cyayobowe n’uwitwa Joseph Ngarambe wafatanyije n’abatumirwa barimo Jonathan Musonera na Dr Rudasingwa Theogene, bose bahoze ari abayobozi mu Rwanda, ikiganiro cyatambutse ku wa 29 Ukuboza 2016
Jonathan Musonera yagize ati “Nkaba mbasuhuza mbifuriza amahoro n’imigisha bituruka ku mana, mbifuriza umwaka mushya muhire n’imiryango yanyu kandi kuzagira igihugu cy’uburumbuke twifuriza Abanyarwanda dore ko igihugu cy’u Rwanda cyabaye igitemba amaraso n’amarira aho gutemba amata n’ubuki wenda rimwe Imana izadufasha tugere ku gihugu gitemba amahoro, gitemba amata n’ubuki”.
Akomeza agira ati “Twifurije abanyarwanda bose umwaka mushya mwiza, uzababere uw’imigisha kandi uzababere uwo gushyira mu rukundo no kugirango bashake inzira yabageza ku mahoro”.
Maj Jonathan Musonera ni Umunyarwanda ukomoka i Nyanza, aba mu gihugu cy’Ubwongereza, Uyu akunda kugaragara mu biganiro byinshi bikangurira abantu kurwanya ubutegetsi bwa leta y’u Rwanda yahozemo nyuma aza guhunga atangira kuvuga ibibi bya Leta y’u Rwanda mu gihe nabo bari kumwe mu ishyaka RNC nabo bamuvugaho byinshi bitandukanye birimo Amanyanga, ubusambo, inda nini, ubuliganya, ubujura, gushaka kurya imitsi y’abayoboke, kurigisa umutungo,… n’ibindi bibi byinshi byaranze bamwe mu bitwaga abayobozi ba RNC dore ivugwamo ubwumvikane buke .
Maj Dr Rudasingwa Théogène nawe ni umuntu wari ukomeye mu butegetsi bwa FPR aho yari umunyamabanga Mukuru, Rudasingwa yanabaye umunyamabanga muri perezidansi y’u Rwanda, ariko kuri ubu ararurwanya. Yaciriwe urubanza ari mu buhungiro ndetse aranakatirwa.
Aba bagabo bahunze u Rwanda baba mu mahanga babayeho bate?
Ubwo yaganiraga n’ abagize biro Politiki ya FPR, Perezida Kagame yasabye urugero rw’umwe mu bavuye muri FPR kuri ubu ubayeho neza arabura, Perezida Kagame akaba n’umuyobozi mukuru w’ishyaka FPR riri ku butegetsi mu Rwanda yemeza ko abavuye muri iri shyaka ubu batagifite imibereho nk’iyo bari bafite mu Rwanda.
Muri ijambo umukuru w’u Rwanda yagejeje kuri Biro Politiki ya FPR —Inkotanyi ku wa 11 Ukuboza 2016, yavuze ko muri aba bantu baba mu mahanga bavuga ko bahunze igihugu nta numwe ufite imibereho myiza kuko n’ufite icyo aheruka kugira agiheruka akiri mu Rwanda mu ishyaka rya FPR-Inkotanyi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Kagame icyo gihe yagize ati “Hari abagiye batuvamo kubera ko ari babandi bubahiriza ibyo babwirwa n’ab’ahandi, Nta n’umwe, nta n’umwe uko muri hano niba mumuzi mumumbwire! ugenda akabaho neza kurusha uko yari ari hano, Not single One!”
Ati “ Tutaranaregwa ko tubakurikirana tukabasanga iyo bari tukabagira dute, baba birangije. Nta n’umwe. N’uwari ufite icyo afite agiheruka ari hano, ntabwo mbabeshya. Hano ho wenda niba bitaravaga no mu byiza yakoraga, ibyo yari afite bimwe byavaga mu bibi yakoreraga hano, ugera hariya watangira gukora ibibi nk’ibyo wakoreraga iwanyu, barakuzirika utaragira aho ugera, baraguhambira cyangwa bakaguhambiriza bakakugarura aho uturutse”.
Abahunze u Rwanda baba mu mahanga bakunda kumvikana mu itangazamakuru ryo hanze banenga Leta y’u Rwanda ndetse rimwe na rimwe bakanavuga ko yaba ibahiga ngo bicwe, abenshi muri aba bahuriye mu ishyaka rya RNC naryo rikorera mu mahanga mu gihe FPR bahunze yo kuri ubu yamaze kwigarurira imitima y’Abanyarwanda ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa yabagejejeho, ndetse ikaba iri ku rwego rwo hejuru ku buryo yahindutse umuryango w’Abanyarwanda.
Kuva FPR yafata ubutegetsi mu Rwanda, impinduka zitandukanye zagiye zigaragara muri iki gihugu, kuri ubu imikorere y’iri shyaka igaragaza ko rirajwe ishinga n’iterambere ry’Abanyarwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *