Umushoramari witwa Ndikumana Sylvestre wari utuye mu gace ka Musenyi, Komine ya Tangara mu Ntara ya Ngozim ni umwe mu bapfiriye mu nkongi y’umuriro yafashe gereza nkuru ya Gitega, we akaba yari amaze iminsi mike apfushije umugore we.
Bivugwa ko Ndikumana wacuruzaga inzoga zengwa n’uruganda Brarudi yari amaze igihe kinini afungiwe muri gereza ya Gitega.
Agifunzwe, tariki ya 28 Ugushyingo 2021 yamenyeshejwe ko umugore we witwa Floride Tangishaka yapfuye, asaba uruhushya ubuyobozi bwa gereza kugira ngo ajye kumushyingura.
Tariki ya 6 Ukuboza 2021 Ndikumana ni bwo yashyinguye umugore we, ahita asubira muri gereza nk’uko yari yabisabwe.
Mu rukerera rwa tariki ya 7 Ukuboza 2021, inkongi y’umuriro ikomeye yafashe gereza ya Gitega, hapfiramo imfungwa 38, izindi 69 zirakomereka zirimo izakomeretse bikomeye 34 nk’uko Leta yabitangaje.
Byake kumenyekana ko mu bapfiriye muri iyi nkongi harimo Ndikumana.



