Kenya: Weston Hotel ya Visi Perezida Ruto ivugwaho guhisha umucuruzikazi uregwa kunyereza imisoro

Sangiza iyi nkuru

Weston Hotel, ya Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, iravugwaho guhisha ko umuherwe w’umucuruzikazi witwa Mary Wambui Mungai yari ayirimo igihe yashakishwaga n’igipolisi kubera kunyereza imisoro ibarirwa muri miliyari 2,2 z’Amashilingi ya Kenya.

Inyandiko abashinjacyaha bashyikirije urukiko zivuga ko nubwo Mungai n’umukobwa we, Purity Njoki bari muri iyi hoteli, kuhaba kwabo kwahishwe kuko kutanditswe mu gitabo cya reception nk’uko bigenda.

Ispector Amina Ado yagize ati “Mu gitabo kiba kiri kuri reception ya Weston Hotel, Madamu Mungai na Njoki ntabwo bari ku rutonde rw’abashyitsi ku itariki ya 08 Ukuboza 2021, nubwo ibintu byabo bwite byahasanzwe,”

Uyu yabwiye urukiko ko kuwa gatatu ushize, yakiriye amakuru ko uyu mugore w’umucuruzikazi n’umukobwa we, bashakishwaga n’urukiko ngo bisobanure ku birego byo kunyereza imisoro, bari muri iyi hotel ya visi Perezida Ruto. Avuga ko yageze mu byumba ariko agasanga abakekwa bacitse bagasiga isakoshi yirabura.

Ati “Mu isakoshi nasanzemo amakarita ya banki, indangamuntu, uruhushya rw’agateganyo rwa Repubulika ya Zambia, uruhushya rwo gutunga imbunda, n’ibindi bintu, byose bya madamu Mungai…”

Amasoko ya leta

Mungai, ni umwe mu banyamuryango ba “Friends of Jubilee Foundation” yakusanyije mu masaha abiri amamiliyoni y’amashilingi Perezida Uhuru Kenyatta yifashishije mu kwiyamamaza muri manda ya kabiri yatorewe mu 2017, yahamagajwe bwa mbere n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (Kenya Revenue Authority) muri Kamena we n’umukobwa we ngo basobanure iby’imisoro y’amamiliyari y’Amashilingi ya Kenya batishyuye ku masoko ya leta bahawe.

Bivugwa ko Kenya Revenue Authority (KRA) yari yatanze amatangazo ku mipaka, harimo n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta (JKIA), kugira ngo uyu mucuruzikazi abuzwe kuva mu gihugu.

Umushakashatsi wo mu buyobozi bushinzwe iperereza ku byaha (DCI), woherejwe na serivisi ishinzwe kurengera imisoro ya KRA, yavuze ko abashinzwe iperereza basatse inzu ye, ibitaro bya Nairobi ndetse n’ibitaro bya Kiambu. Urukiko rwumvise ko Wambui na Njoki bakoresheje abashinzwe iperereza imikino y’injangwe n’imbeba mbere yo kwitaba kuwa Gatanu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *