Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan yahishuye ukuntu abapolisi bigeze kumufata inshuro ebyiri bamuziza amakosa adasobanutse, banamubwira amagambo atari meza.
Yabitangaje kuri uyu wa 12 Ukuboza 2021 ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza amasomo yâabapolisi bâabofisiye wabereye ku ishuri rikuru rya Polisi riri mu murwa mukuru wa Tanzania, Dar es Salaam.
Perezida Samia yashimiye abashoboye gusoza aya masomo, abifuriza akazi keza, ariko akomoza ku nenge ziranga bamwe muri bagenzi babo basanzwe muri aka kazi, bo bagomba kugendera kure. Muri zo harimo: gutukana, guterana ubwoba, kurya ruswa, kunyereza umutungo no kutita ku kazi kabo.
Ku ikosa ryo kutita ku kazi, yatanze urugero rwa bamwe bagaragara basinziriye ku buryo byakoroha kubiba imbunda baba bafite cyangwa se kubakuramo ingofero.
Ku magambo mabi aranga abapolisi bamwe na bamwe, Perezida Samia Suluhu yatangaje ko ari umwe mu bo yagizeho ingaruka ubwo yafatirwaga mu makosa avuga ko adasobanutse.
Ikosa rya mbere yafatiwemo ni iryâigihe itara ryâimodoka ye ritakoraga, nyamara avuga ko we atari yabimenye. Ati: âNdababwira ko umunsi umwe nari ntwaye ku mugoroba, twari tuvuye ubukwe bwâumuntu, saa moya zâumugoroba, natsa imodoka, nsubira mu rugo. Ngeze mu nzira, itara rimwe ntiryakaga, imodoka yâabapolisi irambona, umupolisi arambwira iti âkata imbereâ ntibansobanurira. Ni uko ndahagarara, barambaza bati uzi ko itara ryawe ritaka? Ndebye imbere, nsanga ntiryaka. Narababwiye ngo bandeke ndarikoresha ejo, ariko arambwira ngo âOya, ntabwo nkurekura.â
Aba bapolisi ngo bamubwiraga nabi bamukanga, bamumenyesha ko bagiye kumujyana kuri sitasiyo ya Polisi iri mu bilometero 15. Ngo baragiye, agerayo, bamusabira kwandikirwa ibihano ariko bitarakorwa bamuganiraho, umwe aragaruka aramubaza ati: âMama, uri nde?â, ngo yamusubije ko ari Samia, amubaza akazi akora nâaho akorera.
Nyuma yo kumwimbwira, umupolisi yamusabye gufata imodoka ye akagenda, na we arabyanga avuga ko bwije, amubwira ko afite impungenge zâuko yahura nâabandi bapolisi bamakamusubiza inyuma, ati: âKeretse tujyanye.â Wa mupolisi yafashe umwanzuro wo kumuherekeza, amugeza mu rugo.
Ku yindi nshuro, yavuze ko hari ubwo yari agiye kugongana nâimodoka ya Polisi, afata feri ariko birangira abapolisi bamujyanye bamutuka ngo ari mu makosa. Bamusabye kwandika raporo, baramugumana kugeza saa tatu zâijoro kugeza ubwo mugenzi wabo yabasabye kumurekura.



