Umunya-Guinée Conakry, Naby Keita ukinira ikipe ya Liverpool yo mu gihugu cy’u Bwongereza, yaraye ageze i Kigali mbere y’uko we na bagenzi be bakinana mu kipe y’Igihugu bongera kwipima n’Amavubi y’u Rwanda.
Naby Keita usanzwe ari Kapiteni wa Guinée yaraye ageze i Kigali ku mugoroba w’ejo nk’uko bigaragara muri videwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Guinée ryanyujije kuri Twitter.
Yageze i Kigali nyuma y’amasaha make bagenzi be banyagiwe n’Amavubi y’u Rwanda ibitego 3-0, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.
Ibitego bya Hakizimana Muhadjjri, Usengimana Danny na Muhozi Fred ni byo byafashije Amavubi y’u Rwanda gukura intsinzi ibyibushye kuri Guinée.
Biteganyijwe ko u Rwanda na Guinée bazongera guhurira mu wundi mukino wa gicuti ku wa Gatanu tariki ya 06 Mutarama, mbere y’uko iyi Guinée ihaguruka i Kigali yerekeza muri Caméroun aho izaba yitabiriye imikino y’Igikombe cya Afurika.
Byitezwe ko Naby Keita azagaragara mu mukino ikipe ye izakina n’Amavubi mbere yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizatangira ku itariki ya 09 Mutarama.
Guinée Conakry izakina umukino wa mbere mu gikombe cya Afurika tariki ya 10 Mutarama ikina na Malawi, mbere yo kwesurana na Senegal cyo kimwe na Zimbabwe basangiye itsinda.


