Umuhanzi witwa Prince Omar yahisemo kujya gupimisha umwana w’umukobwa ukivuka wabyawe n’umuhanzikazi, Grace Khan, bitewe no gukeka ko umugabo wa Teta Sandra, Weasel Manizo, yaba ari we wamubyaye. Inkuru z’uko Weasel ari we waba warabyaranye na Grace Namuwulya uzwi nka Grace Khan zatangiye kuvugwa mu gihe yakorerwaga ibirori byo guha ikaze umwana, baby shower. Uyu mugore yari yabwiye inshuti ze za hafi ko uwamuteye inda ari umuhanzi w’icyamamare kandi ko aba muri Uganda, hagakekwa Weasel na we wahakanye ayo amakuru yivuye inyuma. Amakuru ava mu bantu ba hafi ni uko Prince Omar uba mu Bwongereza, yaje muri Uganda kugira ngo urujijo ku waba Se w’urwo ruhinja amenyekane. Videwo zasakaye ku mbuga nkoranyambaga, zigaragaza uyu mugabo ateruye uruhinja ku bitaro byitwa Paed Medical Centre biri ahitwa Gayaza, bikavugwa ko yari agiye gukoresha ibizamini bya DNA. Bamwe mu bahanzi bagiye bavuga ko babizi neza ko umwana ari uwa Prince Omar, abandi nabo bakavuga ko yaba ari Weasel n’ubwo we yavuze ko Grace Khan atari ku rwego rwe.

4 Responses
Gukeka umugabo wa Teta byatumye umugabo apimisha ‘DNA’ umwana we ukivuka
Rero mujye muduha inkuru zikoranye ubuhanga kandi zacukumbuwe. Byibuze aha mwari kugaragaza nyuma yiryo suzuma, umwana yabaye uwande. Amatangazo nk’aya ntayo dukeneye mu nkuru dusoma. Murakoze.

Ubuse muvuze iki
Gukeka umugabo wa Teta byatumye umugabo apimisha ‘DNA’ umwana we ukivuka
Ubuse muvuze iki