Muhanga: Umushoferi afunzwe akekwaho gushaka guha abapolisi ruswa ya Frw 2,000

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Muhanga, yataye muri yombi umushoferi witwa Gatete Jean Marie Vianney akekwaho kugerageza guha abapolisi bo mu muhanda ruswa ya Frw 2,000.

Uyu mushoferi yafatiwe mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko uriya mushoferi yafashwe agerageza guha ruswa abapolisi bo mu muhanda ngo bamureke yikomereze urugendo, nyuma yo gufatwa nta byangombwa byo mu muhanda afite.

Yagize ati: “Gatete yari atwaye ikamyo ‘FUSO’ ahagarikwa n’abashinzwe umutekano bari mu mirimo yabo isanzwe yo kugenzura umutekano wo muhanda. Basanze ikamyo idafite icyemezo cy’uko yagenzuwe (contrĂ´le technique), idafite uruhushya rwo kwikorera ndetse inambaye amapine ashaje.”

“Yagerageje guha ruswa abo bapolisi ruswa ya Frw 2,000 kugira ngo bamureke akomeze urugendo rwe no kugira ngo adahanwa kubera kutubahiriza amabwiriza y’umuhanda, bituma atabwa muri yombi azira gushaka gutanga ruswa.”

SP Kanamugire yaburiye abatwara ibinyabiziga kuri iriya myumvire ishobora gutuma batabwa muri yombi bagafungwa.

Ati: “Nibubahirize amategeko y’umuhanda. Nuramuka ufatiwe mu makosa ayo ariyo yose, wiyahindura icyaha ugerageza gutanga ruswa.”

Mu gihe uriya mushoferi yaba ahamwe n’icyaha yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikumye inshuro ziri hagati y’eshatu n’eshanu y’Ingano ya ruswa yageragezaga gutanga.

Ni ibikubiye mu ngingo ya kane y’itegeko n° 54/2018 ryo ku was 13/08/2018 ryerekeye kurwanya icyaha cya ruswa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *