Perezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yasimbuwe by’agateganyo

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa guhera kuri uyu wa 12 Ukuboza 2021 yasimbuwe by’agateganyo na Visi Perezida, David Mabuza.

Byatewe n’uko Perezida Ramaphosa yagiye mu kato nyuma yo kwisuzumisha, abaganga bakamusangamo Covid-19 nshya yihinduranyije yahawe izina rya Omicron.

Mu gihe uyu Mukuru w’Igihugu ari mu kato mu murwa mukuru, Cape Town, ababa barahuye na we mu minsi ya vuba basabwe kwisuzumisha ibimenyetso by’iki cyorezo, kugira ngo bamenye niba nta kibazo bafite.

Perezida Ramaphosa yaherukaga gusimburwa by’agateganyo muri Nyakanga 2021 ubwo yari agiye kwitabira umuhango wo gushyingura Kenneth Kaunda wabaye Perezida wa Zambia.

Icyo gihe Ramaphosa yahaye iyi nshingano Minisitiri w’Uburezi bw’Ibanze, Angie Motshekga. Yagombaga gusimburwa na Mabuza nk’uko itegeko ribiteganya, ariko Visi Perezida na we yari mu bitaro mu Burusiya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *