262551505_466674215150895_125707208965765203_n_1_.jpg

Amafoto: Uburanga bwa Harnaaz Sandhu wegukanye ikamba rya Miss Universe 2021

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru, itariki 12 Ukuboza 2021, Umuhindekazi Harnaaz Sandhu yambitswe ikamba rya Miss Universe ku nshuro ya 70, aza ku mwanya wa mbere mu bahatanaga bagera kuri 80 mu irushanwa ryakozweho na politiki n’icyorezo.

262551505_466674215150895_125707208965765203_n_1_.jpg

Harnaaz Sandhu w’imyaka 21 yavukiye kandi akurira muri Punjab, kuri ubu ari gukurikirana amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri “Public Administration”.

2021-12-13t031617z1446578258rc2edr9reuqjrtrmadp3israel-missuniversejpg-1060253-1639367129-2.jpg

Harnaaz Sandhu (wavutse ku ya 3 Werurwe 1999) ni umunyamideli n’umukinnyi wa filimi wo muri Leta ya Panjabi akaba n’umuhanzi witwaye neza mu marushanwa y’ubwiza atandukanye aho yanambitswe ikamba rya Miss Diva 2021.

Miss Universe yasimbuye, Andrea Meza wo muri Mexico, yambitse ikamba umusimbura we, mu birori byabereye mu mujyi wa Eilat wegereye Inyanja Itukura muri Isiraheli. Iri rushanwa ryakozwe mu gicuku, risozwa saa kumi n’imwe za mugitondo (10h00 EST).

88246954-2.jpg

Iri rushanwa ryarimo kwerekana imyambarire gakondo, imyenda yo koga hamwe n’uruhererekane rw’ibibazo byabajijwe kugirango hasuzumwe ubuhanga bwo kuvuga mu ruhame bw’abahatanaga.

Ariko amarushanwa yashishikaje abantu mu byumweru bishize kubera izindi mpamvu.

ap21347132643243.jpg

Abaharanira uburenganzira bwa Palesitine babanje gusaba abitabiriye amarushanwa kureka kwitabira ibirori mu rwego rwo kwamagana uko Isiraheli ifata Abanyapalestine.

harnaaz-sandhu-afp-1060255-1639369692.jpg

Amaherezo, Malaysia, igihugu cyiganjemo Abayisilamu kandi gifitanye umubano wa bugufi n’Abanyapalestine, ntabwo cyohereje ugihagarariye, ariko gitanga impamvu za COVID-19 ibaye. Guverinoma ya Afurika y’Epfo, nayo ishyigikira byimazeyo impamvu Palesitine irwanira, yanze guha inkunga uyihagarariye, wabaye igisonga cya kabiri, kubera ko yitabiriye irushanwa.

miss-universe-2021-qa-1639364730.jpg
Harnaaz Sandhu yakurikiwe n’Umunya-Paraguay n’Umunya-Afurika y’Epfo

Sandhu mbere yambitswe ikamba rya Femina Miss India Punjab 2019, agera muri kimwe cya kabiri muri Femina Miss India 2019.

Abaye Umuhindekazi wa gatatu wambitswe ikamba rya Miss Universe nyuma y’Umukinnyi wa filimi n’umunyamideri, Sushmita Sen, waryegukanye mu 1994, ndetse n’undi mukinnyi wa filimi akaba na rwiyemezamirimo, Lara Dutta, waryegukanye mu 2000.

miss-diva-miss-universe-india-2021-winner-is-harnaaz-sandhu.jpg

Abahindekazi kandi bamaze kwegukana ikamba rya Miss World inshuro 6, guhera mu 1966 ryegukanwa na Reita Faria Powell, mu 1994 ryagukanwa n’undi mukinnyi wa filimi w’icyamamare Aishwarya Rai Bachchan, mu 1997 Diana Hayden nawe ukina filimi, mu 1999 na Yukta Inderlal Mookhey , mu 2000 nabwo ryegukanywe n’umukinnyi wa filimi w’icyamamare muri Bollywood na Hollywood, Priyanka Chopra Jonas, ndetse no mu 2017 ryegukanwa n’umukinnyi wa filimi n’umunyamideri Manushi Chhillar w’imyaka 24.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *