Imisifurire itavugwaho rumwe yaranze umunsi wa 8 wa shampiyona, FERWAFA isabwa kugira icyo ikora

Sangiza iyi nkuru

Abafana b’amwe mu makipe yo mu cyiciro cya mbere hano mu Rwanda basoje imikino y’umunsi wa munani wa shampiyona bari mu gahinda, nyuma y’ikibazo cy’imisifurire itaravuzweho rumwe yaranze uwo munsi.

Imikino byibura itatu mu munani yakinwe yavuzwemo imyitwarire mibi ku ruhande rw’abasifuzi batitwaye neza.

Bigitangira hari ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo Police FC yasuraga Musanze FC kuri Stade Ubworoherane, ikayihatsindira bigoranye ibitego 2-1.

Iyi kipe ya Polisi y’Igihugu ni byo yacyuye amanota atatu y’uyu mukino, gusa abakunzi bayo baza kwikoma cyane imisifurire.

Simba HonorĂ© wari umusifuzi wo ku ruhande ni we wikomwe cyane kuri uyu mukino, nyuma yo kwanga igitego Hakizimana Muhadjili yatsindiye Police FC yemeza ko yari yaraririye, ibyo abenshi mu bakurikirana umupira w’amaguru badakozwa.

Ibintu byongeye guhumira ku mirari ku Cyumweru ubwo Kiyovu Sports yari yakiriye Gasogi United kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino warangiye amakipe yombi aguye miswi igitego 1-1.

Nyuma y’umukino umujinya wari wose ku ruhande rwa Kiyovu Sports nyuma y’igitego Umugande Emmanuel Okwi yatsinze, umusifuzi akemeza ko hari habayeho kurarira.

Usibye ibyabereye i Nyamirambo, kuri Stade Umuganda y’akarere ka Rubavu ho abasifuzi bashoboraga gukubitwa iz’akabwana n’abafana ba Etincelles FC, iyo Polisi y’igihugu idatabarira hafi.

Ni nyuma y’iminota 10 y’inyongera yongerewe ku mukino Etincelles FC yari yakiriyemo AS Kigali, mu gihe bivugwa ko umukino utari wigeze uhagarikwa cyane ku buryo iyo minota yose yari bwongerwe ku minota 90 y’umukino.

Byasabye umunota wa 102 kugira ngo rutahizamu Sugira Ernest yishyurire AS Kigali igitego Akayezu Jean Bosco yari yatsindiye Etincelles FC, ibyazamuye ubusungu ku ruhande rw’abafana ba Etincelles FC ku buryo bashatse kwihorera ku basifuzi bikaba ngombwa ko Polisi itabarira hafi.

Ikibazo cy’imisifurire mibi si gishya muri iyi shampiyona, yemwe na FERWAFA irakizi

Ikibazo cy’imisifurire gikomeje kugarukwaho, mu gihe mu ntangiriro z’uku kwezi Komisiyo y’Imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, yahagaritse abasifuzi barindwi bitewe n’amakosa y’imisifurire yagaragaye mu mikino bayoboye mu bihe bitandukanye.

Mu bahagaritswe harimo Mulindangabo MoĂŻse wari umusifuzi wo hagati ku mukino wahuje Rayon Sports FC na Bugesera FC wahagaritswe ibyumweru bitatu.

Undi wagaritswe nyuma yo gusifura umukino Rayon Sports yatsinzemo Etoile de l’Est FC igitego 1-0 ni Muneza Vagne wahanwe ibyumweru bitatu adasifura na Nsabimana Céléstin wari umusifuzi wa kane wahanishijwe kumara ibyumweru bibiri adasifura.

Aba bazize kuba batarakumiriye ikipe ya Rayon Sports gusimbuza inshuro zirenze izigenwa n’amategeko.

Abandi bahanwe ni Nsabimana Claude wari umusifuzi wo hagati ku mukino wahuje Police FC na Gorilla FC, akaba yahagaritswe ibyumweru bibiri na Ruhumuriza Justin wari umusifuzi wa Kabiri Wungirije kuri uwo mukino, wahagaritse ibyumweru bine.

Abandi basifuzi bari abo mu cyiciro cya kabiri.

FERWAFA iracyahanzwe amaso

Bijyanye no kuba ikibazo cy’imisifurire gikomeje gufata indi ntera kandi kiri mu bidindiza iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, bamwe mu bakurikiranira hafi umupira barasaba FERWAFA kugira icyo ikora kuri iki kibazo.

Umunyamakuru Nsengiyumva Sidick agendeye ku gitego cya Kiyovu Sports cyanzwe yagize ati: “Nakunze kubivuga ko ari kwibeshya ariko ntago wakwibeshya kabiri bikurikirana. FERWAFA ya Nizeyimana Olivier hakwiye ingamba zikarishye kuko imisifurire yacu ifite ikibazo, nibikomeza gutya bizaca abantu muri stade. Amakosa amaze kuba menshi.”

Amb. Olivier Nduhungirehe we yavuze ko “Imisifurire muri Primus National League isigaye iteye inkeke! Kuri buri munsi wa championnat, haba hari amakosa akomeye akorwa n’abasifuzi, ku buryo amakipe atakaza amanota bitari ngombwa.”

Yunzemo ko “FERWAFA igomba kubifatira ingamba zikomeye amazi atararenga inkombe!”

Luckyman Nzeyimana na we ati: “Muri championa y’umupira w’amaguru mu rwanda 2021-2022, Ikibazo cy’abasifuzi bamwe n’abamwe bitwara nabi kirakabije! FERWAFA, byaba byiza iki kibazo mugikurikiranye naho ubundi hari umusifuzi ushobora kuzabiryozwa umunsi umwe!”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *