photocollage_1639393725803.jpg

Perezida Kagame na Abiy Ahmed mu bifurije gukira vuba Cyril Ramaphosa

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yifatanyije n’abarimo Dr Abih Ahmed usanzwe ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia mu kwifuriza Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo gukira vuba.

Ni nyuma y’uko Perezidansi ya Afurika y’Epfo itangaje ko Perezida Ramaphosa yanduye icyorezo cya COVID-19 yihinduranyije ya Omicron.

Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter ye yamwifurije gukira vuba.

Ati: “Ndifuza umuvandimwe wanjye Cyril Ramaphosa gukira vuba.”

photocollage_1639393725803.jpg

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia na we yifashishije Twitter yatambukije ubutumwa bugira buti: “Ndagira ngo nifurize umuvandimwe wanjye Cyril Ramaphosa gukira vuba.”

photocollage_1639393659813.jpg

Perezida Ramaphosa kuri ubu uri mu kato yabaye asimbuwe by’agateganyo na David Mabuza usanzwe ari Visi-Perezida we.

Perezida Ramaphosa yaherukaga gusimburwa by’agateganyo muri Nyakanga 2021 ubwo yari agiye kwitabira umuhango wo gushyingura Kenneth Kaunda wabaye Perezida wa Zambia.

Icyo gihe Ramaphosa yahaye iyi nshingano Minisitiri w’Uburezi bw’Ibanze, Angie Motshekga. Yagombaga gusimburwa na Mabuza nk’uko itegeko ribiteganya, ariko Visi Perezida na we yari mu bitaro mu Burusiya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *