202112131732-main.cropped_1639391589.jpg

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Naftal Bennett, yakoze uruzinduko rw’amateka muri UAE

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa mbere, Bennett yahuye n’igikomangoma Sheikh Mohammed bin Zayed Al-Nahyan mu ngoro ye bwite, nk’uko abayobozi ba Isiraheli babitangaje, nyuma y’uko Minisitiri w’intebe ageze mu murwa mukuru, Abu Dhabi, ku cyumweru mu ruzinduko rw’amateka.

Bennett utegerejweho kwibanda ku bucuruzi, nk’uko umuvugizi we abitangaza, ngo uruzinduko rwe rwerekanye “ukuri gushya” ku karere.

Yatangarije Ibiro Ntaramakuru bya UAE, WAM, ati: “Njye mbona, uku ari ukuri gushya aka karere kiboneye, kandi turafatanya kubw’ejo hazaza heza h’abana bacu”.

Uruzinduko rwa Bennett ruje nyuma y’umwaka umwe igihugu gikize cyo mu kigobe kigiranye umubano wa dipolomasi na Isiraheli mu masezerano yagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika azwi ku izina rya “Abraham Accords”

WAM yatangaje ko Minisitiri w’intebe wa Isiraheli yashimye amasezerano y’amahoro yashyizeho “urwego rushya, rwimbitse kandi rukomeye rw’umubano w’ububanyi n’amahanga, ubukungu n’umuco”.

Ati: “Umubano w’ibihugu byombi wakomeje gukomera mu nzego zose, kandi ndabyishimiye cyane, kubera ko amasezerano y’ubufatanye yasinywe mu bucuruzi, ubushakashatsi n’iterambere, ndetse n’umutekano wa interineti, ubuzima, uburezi, indege n’ibindi, dutegereje gukomeza iterambere no gushimangira umubano. ”

202112131732-main.cropped_1639391589.jpg

Itangazo ryanyuze kuri WAM rivuga ko Sheikh Mohammed yatangaje ibyiringiro by ‘“umutekano mu burasirazuba bwo hagati”.

Mu gushyira ahagaragara amafoto ya Bennett na Sheikh Mohammed bamwenyura kandi bahana ibiganza, ibiro by’umuyobozi wa Isiraheli byasobanuye ko iyo nama ari “amateka”.

Abayobozi ba Isiraheli bavuze ko Bennett yari ateganijwe kandi guhura na ba minisitiri w’ikoranabuhanga n’uw’ubwikorezi ba UAE mu ruzinduko rwe.

Mu gihe Bennett ari minisitiri w’Intebe wa mbere wa Isiraheli wasuye UAE, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Yair Lapid yakoze urugendo rudasanzwe muri Kamena, afungura ambasade i Abu Dhabi na consulat i Dubai.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *