RDC: Perezida Tshisekedi yatangaje ko nta gihe Ingabo za Uganda zifite muri Congo

Sangiza iyi nkuru

Perezida Felix Tshisekedi wa Repuburika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko ingabo za Uganda ziri mu gihugu cye, nta gihe kinini zihafite, aho kuri uyu wa Mbere yatangaje ko azakora ibishoboka zikahamara igihe gito.

Ingabo za Uganda zifatanyije n’iza Congo zatangije igikorwa cyo kurwanya inyeshyamba za ADF, zikorana n’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kisilamu muri uku kwezi, ariko ibisobanuro byatanzwe n’impande zombi nk’igihe iki gikorwa kizamara ni bikeya.

Mu ijambo yagejeje ku baturage, Perezida Tshisekedi yashimangiye koIingabo za Uganda ziri ku butaka bwa Congo zizahamara igihe cyateganyijwe zikenewemo muri iki gikorwa.

Ibi yabivuze mu gihe hari bamwe mu Banyekongo batishimiye gusubira muri Congo kw’ingabo za Uganda kubera imyitwarire y’bwicanyi n’uusahuzi yaziranze ubwo zinjiraga mu ntambara yo kurwanya Mobutu kuva mu 1998 kugeza mu 2003.

Kugeza ubu bivugwa ko abasilikare byibura 1.700 ba Uganda ari bo bambutse umupaka bajya mu burasirazuba bwa Congo kandi Minisitiri w’ingabo wa Uganda yavuze ko ingabo ze zizagumayo igihe cyose zizaba zikenewe mu kurwanya ADF.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *