Ethiopia: Amakamyo 18 y’ibiribwa bya PAM yibwe n’abakekwaho kuba ingabo za leta

Sangiza iyi nkuru

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM) kuri uyu wa Mbere ryatangaje ko ku nshuro ya kabiri mu gihe gito imfashanyo y’ibiribwa bigenewe abaturage bugarijwe n’inzara muri Ethiopia, byongeye kwibwa, aho bivugwa ko kuri iyi nshuro amakamyo 18 yibwe.

Umuvugizi wa Loni, Farhan Haq, yavuze ko abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abasirikare ba leta cyangwa abo bafatanyije bibye amakamyo 18 y’ibyo kurya muri Kombolcha.

Uyu yongeyeho ko ayo makamyo bayajyanye bakayakoresha ibyabo ahantu hatandukanye nyuma bakagarura 15 ariko andi atatu bataramenya aho yarengeye.

Farhan Haq yongeyeho ko umutekano w’abakozi babo ari cyo kintu bashyize imbere, asaba ko abatwawe n’ayo makamyo bagarurwa bidatinze nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ivuga.

Ibi biravugwa mu gihe Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abantu miliyoni 3,7 muri Amhara bakeneye imfashanyo y’ibyo kurya n’ibindi bintu by’ibanze.

Mu minsi ishize nibwo PAM na none yatangaje ko yahagaritse gutanga imfashanyo z’ibyo kurya mu Ntara za Dessie na Kombolcha nyuma y’aho ububiko bwayo busahuwe abakozi bayo batunzwe imbunda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *