rugwabi.png

U Rwanda rwibukije UN ko Kabuga amaze umwaka n’igice ataraburanishwa

Sangiza iyi nkuru

Valentine Rugwabiza uharagariye mu buryo buhoraho Guverinoma y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN) kuri uyu wa 13 Ukuboza 2021 yibukije akanama kawo gashinzwe umutekano ko Kabuga Félicien ukekwaho ibyaha bya jenoside amaze igihe kirenga umwaka ataraburanishwa.

Yagize ati: “Tuributsa akanama ko Kabuga ari umwe mu bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba Umunyarwanda wenyine urwego [mpanabyaha rwa UN] rwafashe kuva rwahabwa ububasha mu 2010. Nyuma yo guhunga ubutabera mu binyacumi by’imyaka bikabakaba 3, Kabuga w’imyaka 85 y’amavuko yatawe muri yombi mu Bufaransa muri Gicurasi 2020, yoherezwa i La Haye mu Kwakira 2020. Uyu munsi, umwaka wararenze ataratangira kuburanishwa.”

Umushinjacyaha Mukuru muri uru rwego ruzwi nka IRMCT rufite inshingano yo kuburanisha Kabuga, Serge Brammertz yavuze ko mu by’ibanze bateganya gukora mu gihe kiri imbere harimo kuburanisha uyu mufungwa. Ati: “Ubushinjacyaha kuri dosiye ya Kabuga buri mu bikorwa byacu by’ingenzi mu gihe kiri imbere kandi dutegereje itangira ry’iburanishwa rye.”

Kabuga umuryango we wemeza ko yujuje imyaka 88 y’amavuko yahunze u Rwanda ubwo jenoside yakorerwaga Abatutsi yari imaze guhagarikwa mu 1994. Bivugwa ko yahungiye mu bihugu byinshi, akanahindura imyirondoro kugeza ubwo yafatiwe i Paris tariki ya 16 Gicurasi 2020.

Kuri ubu, Kabuga afungiwe muri kasho ya IRMCT i La Haye mu Buholandi. Aho azaburanishirizwa n’ubu haracyari urujijo mu hagikorwa isuzuma ku buzima bwe umuryango we wemeza ko butameze neza. Mu gihe raporo yo kwa muganga yagaragaza ko ameze neza, yaburanishirizwa i Arusha muri Tanzania.
rugwabi.png
brammertz.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *