Uwahoze ari umuyobozi ushinzwe abakozi wa Sarkozy yatangiye igifungo cy’amezi 9

Sangiza iyi nkuru

Claude Guéant, wahoze ari umuyobozi w’abakozi muri minisiteri yayoborwaga na Nicholas Sarkozy, yatangiye igifungo cy’amezi icyenda kuri uyu wa Mbere kubera kunyereza umutungo wa leta hagati ya 2002 na 2004.

Guéant, w’imyaka 76, yoherejwe muri Gereza ya La Santé mu murwa mukuru wa Paris nk’uko umunyamategeko we yabyemeje.

Ifungwa rye rikaba rije nyuma yo kumuhamya icyaha muri Mutarama 2017 nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.

Guéant yahamijwe icyaha cyo gukoresha ikigega cy’ibanga cyari kigenewe Igipolisi kidasanzwe gifite agaciro ka € 210.000 mu gihe yari umuyobozi ushinzwe abakozi wa minisitiri w’umutekano icyo gihe, Nicolas Sarkozy, no kuyakoresha mu guha ibihembo abakozi ba minisiteri, na we arimo.

Uyu mugabo yanatswe ihazabu y’Amayero 75,000.

Claude Guéant, wanabaye minisitiri w’umutekano kuva mu 2011 kugeza mu 2012 kubwa Perezida Sarkozy, yajuririye icyo gihano ariko ubujurire bwe buterwa utwatsi mu 2019 akaba yakoraga igihano cye adafunze.

Ku itariki ya 09 Ugushyingo muri uyu mwaka, Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rwakuyeho igice cy’igihano cye cyari gisubitse no kumufungura by’agateganyo, ruvuga ko uyu wahoze ari minisitiri yananiwe kwishyura ihazabu yari yaraciwe yose.

Umwunganizi we, Philippe Bouchez El-Ghozi, we avuga ko yishyuraga 3000 by’Amayero buri kwezi gusa kubera ko ari yo yashoboraga kubona kuko nta yandi mafaranga ahishe afite.

Umuyobozi wa polisi muri kiriya gihe, Michel Gaudin, yamuhaga amafaranga 10,000 € buri kwezi avuye mu ngengo y’imari ya polisi. Guéant yabikaga mu mufuka we kimwe cya kabiri kandi akishyura amafaranga asigaye ku bakozi batatu.

Guéant kandi yahamijwe icyaha cyo kunyereza amafaranga no kunyereza imisoro kubera kugurisha ibishushanyo (paintings) umunyamategeko wo muri Malaysia

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *