Guverinoma y’u Rwanda imaze gutangaza ko guhera tariki ya 15 Ukuboza 2021 kugeza ku ya 15 Mutarama 2022, igiciro ntarengwa cya gazi mu gihugu hose kizajya kigurwa amafaranga y’u Rwanda (Frw) 1260 ku kilo.
Ni nyuma y’isezerano Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente aherutse guha abaturarwanda ubwo yagezaga ku bagize Inteko Rusange ibikorwa bya guverinoma, ubwo yagezwagaho ikibazo cy’abakomeje gutakamba bitewe n’izamuka ry’igiciro cyayo ribaho kenshi.
Mu kiganiro yagiriye kuri RBA kuri uyu wa 14 Ukuboza, Nsabimana Ernest uyobora urwego rw’igihugu ngenzuramikorere (RURA), yavuze ko izamuka ry’igiciro cya gazi mu Rwanda ryatewe n’izamuka ryacyo ku rwego mpuzamahanga ryabayeho kuva muri Kamena 2021.
Nyuma yo kumva ugutakamba kw’abakoresha gazi n’ubusesenguzi Guverinoma imaze iminsi ikora, Nsabimana yavuze ko basanze hari ibishobora guhinduka birimo ibiciro. Ati: “Kuva ejo ku wa Gatanu, igiciro cya gazi kigomba guhinduka.”
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Ambasaderi Claver Gatete na we witabiriye iki kiganiro, yasobanuye ko impinduka zakozwe zijyanye na politiki y’igihugu yo kurengera ibidukikije, ituma abareka ibicanwa nk’inkwi bagabanyuka, bagakoresha gazi.
Minisitiri Gatete ati: “Ubu rero hari igiciro gishya, ngira ngo ni cyo Umuyobozi Mukuru azanye aha ngaha, ubundi urabizi ko igiciro cyari hejuru y’1400 n’ibindi.” Nsabimana akomeza ati: “Twaricaye turareba, igiciro kuva ejo ku itariki 15 kiraba amafaranga 1260 ku kilo.”
RURA izajya itangaza igiciro cya gazi buri kwezi.


