Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri umunyapolitiki Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, aravuga ko inzego z’umutekano za Uganda zagose urugo rwe, ibyatumye yisanga afungiwe iwe mu rugo.
Uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda mu butumwa yanditse kuri Twitter ye mu bihe bitandukanye, yavuze ko kuva mu ijoro ryakeye abasirikare n’abapolisi bagose urugo rwe ruherereye i Magere mu majyaruguru y’umujyi wa Kampala, ku buryo yabuze uko yasohoka.
Ati: “Igisirikare cyongereye umubare w’abasirikare bakikije urugo rwanjye. Nta wemerewe gusohoka cyangwa kwinjira.”
Bobi Wine uvuga ko abarinzi n’abakozi bo mu mirima ye bakubiswe iz’akabwana n’abashinzwe umutekano, mu bundi butumwa yashinje Perezida Museveni kuba inyuma ya ruriya rugomo rwose.
Ati: “Umunyagitugu Museveni nta soni agira. Yamfungiye mu rugo iwanjye, hanyuma ari kwifashisha imisoro y’abaturage mu gutwara abantu ngo bajye kumureba i Kayunga. Iyi ni yo mpamvu rukumbi tutazacika intege kugeza igihe izabohokera.”
Amafoto yafashwe n’ikinyamakuru The Monitor yerekana abasirikare n’abapolisi ba Uganda bateye bariyeri hafi y’urugo rwa Bobi Wine, ku buryo nta washoboraga gutambuka.
Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri Bobi Wine yerekeza mu karere ka Kayungu aho yagombaga kwamamaza umukandida w’ishyaka rye rya NUP ku mwanya w’umuyobozi wa kariya karere.
Perezida Museveni na we yagombaga kwerekeza muri kariya karere na we akamamaza umukandida w’ishyaka rye rya NRM.
Bobi Wine yavuze ko hari bamwe mu bamushyigikiye barimo na Depite Francis Zaake bakubiswe iz’akabwana n’abashinzwe umutekano.
Amafoto uyu munyapolitiki yashyize kuri Twitter ye yerekana bamwe mu bo mu ishyaka rye bafite ibikomere, Depite Zaake ari kwa muganga mu gace ka Jinja.
Bobi Wine yaherukaga gufungirwa iwe mu rugo muri Mutarama uyu mwaka, nyuma y’uko yari amaze gutsindwa na Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu.
Aya matora uyu munyapolitiki yamaganye ibyayavuyemo, mbere y’uko aba yaranzwe n’imvururu zaguyemo ababarirwa muri 50 biganjemo abayoboke b’ishyaka NUP.
Iri shyaka kandi rivuga ko hari benshi mu bayoboke baryo bashimuswe n’inzego zirimo urwa Uganda rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI).
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziheruka gufatira ibihano byo mu rwego rw’ubukungu Maj Gen Abel Kandiho uyobora uru rwego zimushinja kugira uruhare muri biriya bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu.


