Injyana ya Rumba yo muri RDC yashyizwe mu murage w’Isi

Sangiza iyi nkuru

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburezi, siyansi n’umuco (UESCO) ryashyize injyana y’umuziki ya Rumba yo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ku rutonde rw’umurage w’Isi.

UNESCO mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 14 Ukuboza 2021, isobanura ko Rumba yo muri RDC ari injyana yihariye imaze igihe kirekire muri iki gihugu, aho yakomotse ku yitwaga Nkumba, buri wese akaba ayisangamo, mu bihe by’ibyishimo n’iby’akababaro.

Icy’ingenzi cyane, iri shami rivuga ko iyi njyana igira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu cyane mu gihe abahanzi bayiyobotse bashishikariza ababumva gukora, bakava mu bukene.

Riti: “Rumba ifatwa nk’ikirango cy’ingenzi cy’Abanyekongo na diaspora. Ifatwa nk’inzira yo kunyuzamo indagagaciro z’umuco n’ubuzima bw’akarere, ikanahuza abavutse mu bihe bitandukanye.”

Iyi njyana ikunze kuririmbwa mu rurimi rw’Ilingala rukoreshwa cyane muri RDC, rimwe na rimwe ikavangamo izindi nk’Igifaransa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *