Abahuye na ruswa mu Rwanda bavuye kuri 19% mu 2020 bagera kuri 23% muri 2021 – TIR

Sangiza iyi nkuru

Inzego z’abikorera n’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda biza ku isonga mu zo ruswa yiyongereye cyane kurusha izindi muri uyu mwaka wa 2021, muri rusange abatswe ruswa bakaba bariyongereyeho 4% muri uyu mwaka wa 2021 nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi buzwi nka “Rwanda Bribery Index” bwa Transparency International Rwanda.

Uyu muryango urwanya ruswa n’akarengane wagaragaje ko inzego z’abikorera zagarawemo na ruswa iri ku kigero cya 20.4%, naho ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rigaragaramo ruswa ku kigero cya 15,2% ivuye kuri 12 yari iriho mu 2020.

Inzego z’ibanze nazo zaje mu myanya ya mbere mu byiciro byagaragayemo ruswa, aho yageze ku 10.1%.

Nko muri serivisi zishinzwe gutanga ibyangombwa byo kubaka hagaragayemo ruswa iri ku kigero cya 62%, mu gihe abaturage bakunze kugaragaza ko kwishyurwa mu gihe cyo kwimurwa bibasaba gusiragira igihe kinini.

Urwego rw’ubutabera narwo ruri mu rwagarutsweho mu zivugwamo ruswa, aho umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire M. Immacule avuga ko nubwo bitoroshye kuyibona hari ingero z’ibikorerwa muri izo nzego zigaragaza ruswa.

Ati ” Iyo ndebye abantu bahabwa iminsi 30 ikazavamo imyaka itatu hari undi iyo minsi 30 yubahirijwe, nabwo ndavuga nti uyu nguyu buriya afite ukuntu yigereyeyo. Rero ikintu cyabikemura ni serivisi itanzwe neza kandi inoze,”

Transparency International Rwanda kandi ivuga ko hari inzego ruswa yagabanyutsemo zirimo ubushinjacyaha aho yagabanyutse ikagera kuri 6,9% ivuye ku 9,4% muri 2020.

Ubushakashatsi bwa TIR kuri ruswa mu 2021 bwagaragaje ko Abanyarwanda 23% basabwe ruswa. Mu nzego z’uburezi biri ku 8.2% bivuye kuri 3.6% muri 2020. Bwagaragaje ko abahuye na ruswa mu Rwanda biyongereyeho 4% kuko bavuye kuri 19% mu mwaka wa 2020 bagera kuri 23% mu mwaka wa 2021

Raporo ya TIR y’uyu mwaka muri rusange yagaragaje ko ingano ya ruswa yatanzwe muri uyu mwaka yagabanyutse cyane, aho yavuye kuri miliyoni 19 Frw yariho muri 2020 akagera kuri miliyoni 14 Frw muri 2021.

U Rwanda ruracyaza ku mwanya wa 1 mu karere mu kurwanya ruswa, rukaza ku mwanya wa kane muri Afurika, mu gihe ruza ku mwanya wa 49 ku rwego rw’Isi.

Urwego rw’Umuvunyi ruherutse gutangaza ko hateganyijwe ko kurwanya ruswa bigomba kuva kuri 86,5% bikazagera kuri 92,5% mu mwaka utaha wa 2022.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *