screenshot_20211214-231901-696x818.jpg

RDC: Amashuri makuru na kaminuza 187 byafunzwe muri Kivu

Sangiza iyi nkuru

Mu nyandiko ikomeje gukwirakwizwa yashyizweho umukono ku wa Gatanu, 10 Ukuboza 2021 na kopi yayo yageze kuri 7SUR7.CD, Minisitiri w’uburezi wa RDC, Muhindo Nzangi Butondo aratangaza ko hafunzwe kaminuza 88 n’ibigo bikuru byo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo kubera ko “bidashoboye”, ibi bikaba byiyongera ku bindi 99 byafunzwe muri Kivu y’Amajyaruguru kuri uyu wa Kabiri, itariki 14 Ukuboza.

Nk’uko Minisitiri w’Amashuri Makuru na Kaminuza (ESU) abitangaza ngo iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ubushakashatsi bw’ubushobozi bwakozwe ku bigo bwateguwe muri Nyakanga na Kanama ku rwego rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagaragaje ko ibigo bitubahirije ibipimo bizakurwaho n’amategeko.

Ati: “Ibyavuye muri ubu bushakashatsi, bikungahaye ku makuru yakusanyijwe mu nama z’abayobozi b’ibigo; byatumye hakorwa kurutonde rw’ibigo bifatika bishoboye n’ibidashoboye. Ibigo bizwi byemejwe ko bishoboye birashishikarizwa gukomeza gushyiramo ingufu kugirango birusheho kunoza imyigire. Ibitujuje ibyangombwa bisabwa bizakurwaho uburenganzira byahawe n’amategeko. ”

Muri icyo gikorwa, Minisitiri Muhindo Nzangi avuga ko kaminuza 45 gusa n’amashuri makuru ya Leta na 46 yigenga byahamagariwe gutegura imyigishirize ya kaminuza kandi byemewe na leta ya Congo.

Byongeye kandi, akomeza avuga ko izindi kaminuza 88 n’amashuri makuru bidashoboye byafunzwe muri Kivu y’Amajyepfo.

Minisiteri yasabye abanyeshuri bigaga muri ibyo bigo bifunzwe kujya kwiyandikisha muri kaminuza n’amashuri makuru byemerewe gukomeza bahisemo kandi bazakora ikizamini kibemerera kuyigamo.

Ibigo byo muri Kivu y’Amajyaruguru byafunzwe

screenshot_20211214-231901-696x818.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *