fg.jpg

Apotre Mutabazi yagejeje ku Nteko ubusabe bw’uko Perezida Kagame yagirwa “Baba wa Taifa”, ati si ugucinya inkoro

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho mu minsi ishize tubagejejeho inkuru ya Apotre Mutabazi Kabarira Maurice, aho yavugaga ko ateganya gusaba inteko ishinga amategeko kwiga ubusabe bwe bwo kugira Perezida Kagame Umubyeyi w’Igihugu (Baba wa Taifa), ubu amakuru agera kuri Bwiza.com na Bwiza TV aremeza ko Apotre Mutabazi yamaze kubishyira mu bikorwa yandikira ba Perezida b’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi asaba kwiga kuri icyo cyifuzo cye.

Mu ibaruwa ye Apotre Mutabazi avuga ko atari we ushima Perezida Kagame wenyine kandi Abanyarwanda babigaragaje ubwo bagezaga ku nteko ubusabe bwo guhindura ingingo ya 101 y’itegeko nshinga kugirango yongere kwemererwa kwiyamamariza gukomeza kuyobora u Rwanda.

Avuga ko nyuma yo kongera kumutora Perezida Kagame akomeje guhesha ishema u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, kubw’ibyo nk’”Umunyarwanda kandi w’umushakashatsi uvuga ibyo azi kandi ureba kure, akamenya icyateza imbere Abanyarwanda” yifuza ko Perezida Kagame yagirwa “Baba wa Taifa”

Ikiganiro na Mutabazi nyuma yo kuva ku Nteko

Ngo ntabwo ari gucinya inkoro

Apotre Mutabazi muri iyi baruwa kandi avuga ko ibyo avuga abivuga atarya indimi kandi atarimo gushaka amaramuko. Ati “ Nta gucinya inkoro cyangwa kurya indimi. Ndabizi neza ko ibyo mbasaba mubifitiye ubushobozi kuko mu bindi bihugu nka Namibia byakozwe muri “Parliament Act” muri 2005”.

Uyu muvugabutumwa ukunze kutavugwaho rumwe, aho bamwe basamufata nk’umuntu wigize umuvugizi wa rubanda, abandi bagasanga nk’umuvugabutumwa aba adakwiye kugaragara muri politiki cyane, avuga ko yakoze ubushakashatsi ku bantu 1,000 agasanga “abasaga 98% bagaragaje ko byababera intsinzi y’ibihe byose byemejwe n’inteko ishinga amategeko imitwe yombi y’uko Perezida Kagame agirwa “Umubyeyi w’Igihugu”.

fg.jpg
mutaba_2.jpg

Iki gitekerezo cyo kuba Perezida Kagame yaba “Baba wa Taifa” ntabwo bwaba ari ubwa mbere cyumvikanye mu matwi y’Abanyarwanda kuko muri 2016 ishyaka PDI ryigeze kugikomozaho ubwo ryatangazaga ku mugaragaro ko risanga ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ry’icyo gihe yari ikwiye guhinduka akemererwa gukomeza kuyobora igihugu.

Umuyobozi Mukuru w’iri shyaka wari na minisitiri w’umutekano, Sheikh Harerimana Musa Fazil mu kiganiro yahaye itangazamakuru yagize ati “Hari Abanyarwanda benshi baba Abaperezida, buriya za Somalia zifite ba Perezida, Perezida ufite ibendera, maze abantu bagakubita fanfar agashyiraho guverinoma, aho ba Perezida barahari nta gihugu wasanga kitabona Perezida, ariko Perezida ukwiye mu bihe abantu barimo abo baba bakeya, ku Isi baba bake.”

Uyu muyobozi wa PDI yakomeje avuga ko u Rwanda rufite umubyeyi w’igihugu, wakuye igihugu mu bihe bibi bikomeye akarugira igihugu gitekanye.

Ati ”Hariho Abaperezida bitwa ababyeyi b’igihugu (Pere de la Nation, Father of the nation, Baba wa Taifa) akaza agashyiraho gahunda zituma igihugu kiba kimwe, akagiha imirongo kigenderaho, abandi bakaza gusa bashyira ibirungo kuri iyo sisiteme.”

Muri Afurika Perezida Sam Nujoma wa Namibia yagizwe Baba wa Taifa mu 2005 n’ubu aracyariho ku myaka ye 92, ndetse Kenneth Kaunda, wapfuye muri Kamena uyu mwaka ku myaka 97 yafatwaga nka “Founding Father” wa Zambia, mu gihe na Nelson Mandela benshi bamufashe nka “Tata wethu” muri Afurika y’Epfo akiriho.

Ibindi bihugu byo muri Afurika wavuga bifite “Baba wa Taifa” utagiye kure wavuga nka Tanzania na Mwalimu Julius Nyerere, muri Kenya na Jomo Kenyatta, ukajya muri Ghana na Nkwame Nkrumah.

Soma Izindi Nkuru

18 Responses

  1. Apotre Mutabazi yagejeje ku Nteko ubusabe bw’uko Perezida Kagame yagirwa “Baba wa Taifa”, ati si ugucinya inkoro
    Ariko kuki muba mushaka kubeshyera umuyobozi. Mwaretse agakora akazi yitonze

      Ibi ni byiza rwose.

      Ariko dusubize amaso inyuma turebe, ko iyo umuntu akiri muri ubu buzima ko ashobora kugibwaho umugayo igihe icyo ari cyo cyose, bibayeho icyo cyubahiro yaba yarahawe yacyamburwa?

      Ku cyanjye giti, Uwo mugabo ndamugira inama yo kuba yihanganye ubundi HE nyirubutangwa(Imana) yamuduhaye yamwisubiza akaba ari bwo kiza tukamwigaho atakiriho. Naho ubu bibayeho dushobora gukenera kuzisubiraho bityo tukagira amateka mabi.

    2. Apotre Mutabazi yagejeje ku Nteko ubusabe bw’uko Perezida Kagame yagirwa “Baba wa Taifa”, ati si ugucinya inkoro

  3. Apotre Mutabazi yagejeje ku Nteko ubusabe bw’uko Perezida Kagame yagirwa “Baba wa Taifa”, ati si ugucinya inkoro
    Ntabwo nzi ibyo Apotre Mutabazi yize ariko isesengura lye lirahamya ko atize ibyerekeranye n’ubushakashatsi! Ingero ashingiraho ziravuguruza ibyo ashaka kugeraho. Muri make, ibishingirwaho (premises) n’umwanzuro (conclusion) ntibihura. Urugero: ararondora ba Nkrumah, Nyerere, Nujoma, … ngo ni ba “founding fathera” kandi nibyo yuko bagiye bazana Republika n’ubwigenge mu bihugu byabo. Nonese tuzavuge ko Perezida wacu Kagame ariwe wazanye republika mu Rwanda? Ntawahakana ibyo yagejeje ku gihugu ariko ntituzamubeshyere ko ariwe wazanye ubwigenge bw’igihugu cyacu yuko cyugenze kuva muri 1962 ubwo yarafite imyaka nk’itanu gusa: imyaka kubyara Urwanda byagorana! Yego ikwemera kubamo amayobera ariko igihugu cyacu ntigishingiye ku kwemera kw’idini iri n’iri.

  4. Apotre Mutabazi yagejeje ku Nteko ubusabe bw’uko Perezida Kagame yagirwa “Baba wa Taifa”, ati si ugucinya inkoro
    Ntabwo nzi ibyo Apotre Mutabazi yize ariko isesengura lye lirahamya ko atize ibyerekeranye n’ubushakashatsi! Ingero ashingiraho ziravuguruza ibyo ashaka kugeraho. Muri make, ibishingirwaho (premises) n’umwanzuro (conclusion) ntibihura. Urugero: ararondora ba Nkrumah, Nyerere, Nujoma, … ngo ni ba “founding fathera” kandi nibyo yuko bagiye bazana Republika n’ubwigenge mu bihugu byabo. Nonese tuzavuge ko Perezida wacu Kagame ariwe wazanye republika mu Rwanda? Ntawahakana ibyo yagejeje ku gihugu ariko ntituzamubeshyere ko ariwe wazanye ubwigenge bw’igihugu cyacu yuko cyugenze kuva muri 1962 ubwo yarafite imyaka nk’itanu gusa: imyaka kubyara Urwanda byagorana! Yego ikwemera kubamo amayobera ariko igihugu cyacu ntigishingiye ku kwemera kw’idini iri n’iri.

  5. Apotre Mutabazi yagejeje ku Nteko ubusabe bw’uko Perezida Kagame yagirwa “Baba wa Taifa”, ati si ugucinya inkoro
    Nubwo Mutabazi har’aho avanga ibintu,ark igitekerezo cye cyo kugira Perezida P.K umubyeyi w’igihugu akiriho bifite ishingiro pe.Har’ibingu bwinshi byabonye ubwigenge nyuma y’urwanda ark kubera amahirwe y’abayobozi beza,bibona itera mbere kuruta Urwanda.
    Jye mbona independence 1962 y’urwanda ntacyo warumariye kuko igihugu cyarushijeho kuja mwicyuraburindi.
    Mubyukuri kuva 1994 nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi,ingufu nubwitange byakoreshezwe na guverinoma iranganzwe imbere na P.K zogusubiza igihugu kumurongo,kugera kwiterambere gifite kugeza ubu kuburyo n’ibindi bihugu bisigaye biza kwigira kurwanda kd birusha Urwanda umutungo kamere,nuko har’umurongo ngendarwaho P.K yashiriyeho igihugu cye akunda kd wanakwitangira bibiya ngombwa.
    Nkuko abo bandi bose biswe ababyeyi bibiguhu babigenje,
    Usibye ko jye hari naho jyera ngasanga harinabo yarushije gukorerera icyatumwe bitwa ba “baba wa taifa”.
    Rwose P.K icyubahiro cya “BABA WA TAIFA”,
    Aragikwiye agihumeka.

  6. Apotre Mutabazi yagejeje ku Nteko ubusabe bw’uko Perezida Kagame yagirwa “Baba wa Taifa”, ati si ugucinya inkoro
    Nubwo Mutabazi har’aho avanga ibintu,ark igitekerezo cye cyo kugira Perezida P.K umubyeyi w’igihugu akiriho bifite ishingiro pe.Har’ibingu bwinshi byabonye ubwigenge nyuma y’urwanda ark kubera amahirwe y’abayobozi beza,bibona itera mbere kuruta Urwanda.
    Jye mbona independence 1962 y’urwanda ntacyo warumariye kuko igihugu cyarushijeho kuja mwicyuraburindi.
    Mubyukuri kuva 1994 nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi,ingufu nubwitange byakoreshezwe na guverinoma iranganzwe imbere na P.K zogusubiza igihugu kumurongo,kugera kwiterambere gifite kugeza ubu kuburyo n’ibindi bihugu bisigaye biza kwigira kurwanda kd birusha Urwanda umutungo kamere,nuko har’umurongo ngendarwaho P.K yashiriyeho igihugu cye akunda kd wanakwitangira bibiya ngombwa.
    Nkuko abo bandi bose biswe ababyeyi bibiguhu babigenje,
    Usibye ko jye hari naho jyera ngasanga harinabo yarushije gukorerera icyatumwe bitwa ba “baba wa taifa”.
    Rwose P.K icyubahiro cya “BABA WA TAIFA”,
    Aragikwiye agihumeka.

  7. Apotre Mutabazi yagejeje ku Nteko ubusabe bw’uko Perezida Kagame yagirwa “Baba wa Taifa”, ati si ugucinya inkoro
    Ibi ni byiza rwose.

    Ariko dusubize amaso inyuma turebe, ko iyo umuntu akiri muri ubu buzima ko ashobora kugibwaho umugayo igihe icyo ari cyo cyose, bibayeho icyo cyubahiro yaba yarahawe yacyamburwa?

    Ku cyanjye giti, Uwo mugabo ndamugira inama yo kuba yihanganye ubundi HE nyirubutangwa(Imana) yamwisubiza akaba ari bwo kiza tukamwigaho atakiriho. Naho ubu bibayeho dushobora gukenera kuzisubiraho bityo tukagira amateka mabi.

  8. Apotre Mutabazi yagejeje ku Nteko ubusabe bw’uko Perezida Kagame yagirwa “Baba wa Taifa”, ati si ugucinya inkoro
    Ibi ni byiza rwose.

    Ariko dusubize amaso inyuma turebe, ko iyo umuntu akiri muri ubu buzima ko ashobora kugibwaho umugayo igihe icyo ari cyo cyose, bibayeho icyo cyubahiro yaba yarahawe yacyamburwa?

    Ku cyanjye giti, Uwo mugabo ndamugira inama yo kuba yihanganye ubundi HE nyirubutangwa(Imana) yamwisubiza akaba ari bwo kiza tukamwigaho atakiriho. Naho ubu bibayeho dushobora gukenera kuzisubiraho bityo tukagira amateka mabi.

  9. Apotre Mutabazi yagejeje ku Nteko ubusabe bw’uko Perezida Kagame yagirwa “Baba wa Taifa”, ati si ugucinya inkoro
    Ibi ni byiza rwose.

    Ariko dusubize amaso inyuma turebe, ko iyo umuntu akiri muri ubu buzima ko ashobora kugibwaho umugayo igihe icyo ari cyo cyose, bibayeho icyo cyubahiro yaba yarahawe yacyamburwa?

    Ku cyanjye giti, Uwo mugabo ndamugira inama yo kuba yihanganye ubundi HE nyirubutangwa(Imana) yamwisubiza akaba ari bwo kiza tukamwigaho atakiriho. Naho ubu bibayeho dushobora gukenera kuzisubiraho bityo tukagira amateka mabi.

  10. Apotre Mutabazi yagejeje ku Nteko ubusabe bw’uko Perezida Kagame yagirwa “Baba wa Taifa”, ati si ugucinya inkoro
    Ibi ni byiza rwose.

    Ariko dusubize amaso inyuma turebe, ko iyo umuntu akiri muri ubu buzima ko ashobora kugibwaho umugayo igihe icyo ari cyo cyose, bibayeho icyo cyubahiro yaba yarahawe yacyamburwa?

    Ku cyanjye giti, Uwo mugabo ndamugira inama yo kuba yihanganye ubundi HE nyirubutangwa(Imana) yamwisubiza akaba ari bwo kiza tukamwigaho atakiriho. Naho ubu bibayeho dushobora gukenera kuzisubiraho bityo tukagira amateka mabi.

  11. Apotre Mutabazi yagejeje ku Nteko ubusabe bw’uko Perezida Kagame yagirwa “Baba wa Taifa”, ati si ugucinya inkoro
    Mu ki Apotre covid-19 yarabivanze ituro ntirikiboneka, none arimo arashakisha uko yakwikinga crise imeze nabi.ikibazo nuko abikorana ubuswa bwinshi.

  12. Apotre Mutabazi yagejeje ku Nteko ubusabe bw’uko Perezida Kagame yagirwa “Baba wa Taifa”, ati si ugucinya inkoro
    Mu ki Apotre covid-19 yarabivanze ituro ntirikiboneka, none arimo arashakisha uko yakwikinga crise imeze nabi.ikibazo nuko abikorana ubuswa bwinshi.

  13. Apotre Mutabazi yagejeje ku Nteko ubusabe bw’uko Perezida Kagame yagirwa “Baba wa Taifa”, ati si ugucinya inkoro
    Niba udacinya inkoro se hari uwagutumye ngo umuvugire uziko uRwanda mwarugize paradizo ni kadaf se waremye ikizere mubaturage bose ba Ribiya?

  14. Apotre Mutabazi yagejeje ku Nteko ubusabe bw’uko Perezida Kagame yagirwa “Baba wa Taifa”, ati si ugucinya inkoro
    Niba udacinya inkoro se hari uwagutumye ngo umuvugire uziko uRwanda mwarugize paradizo ni kadaf se waremye ikizere mubaturage bose ba Ribiya?

  15. Apotre Mutabazi yagejeje ku Nteko ubusabe bw’uko Perezida Kagame yagirwa “Baba wa Taifa”, ati si ugucinya inkoro
    Wow !!!!! nibwo bwambere mbonye umunyedini avuga ibintu bizima bitajyanye namaturo….rwose abe baba wa taifa….guide supreme…kuko nababaye bo ntawakoze nkibyo PK amaze gukorera abanyarwda. Anvugiye ibintu rwose…

  16. Apotre Mutabazi yagejeje ku Nteko ubusabe bw’uko Perezida Kagame yagirwa “Baba wa Taifa”, ati si ugucinya inkoro
    Wow !!!!! nibwo bwambere mbonye umunyedini avuga ibintu bizima bitajyanye namaturo….rwose abe baba wa taifa….guide supreme…kuko nababaye bo ntawakoze nkibyo PK amaze gukorera abanyarwda. Anvugiye ibintu rwose…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *