Umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Rasaniro, akagari ka Mariba, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, witwa Theogene Bigirimana, n’abandi bantu bane bakurikiranyweho icyaha gifitanye isano na forode, kwakira no gutanga ruswa ya 18,000 Frw, kugira ngo ibicuruzwa byari biturutse mu gihugu cy’u Burundi, mu buryo butemewe n’amategeko, byerekeza mu karere ka Huye, bitambuke.
Amakuru aturuka mu mudugudu wa Rasaniro avuga ko ushinzwe umutekano mu mudugdu wa Rasaniro, Theoneste Bigirimana, yari afite amakuru ko mu mayira ari mu gishanga cy’umugezi w’Agatobwe wisuka mu ruzi rw’Akanyaru, hakunze kunyura forode ku munsi wo ku cyumweru nijoro, ariyo mpamvu uwo munsi yari yahapanze irondo.
Umwe mu baturage utarashatse ko amazina atangazwa yagize ati: “Irondo ryabonye abantu bafite ibintu kandi ari nijoro rirabahagarika.(..). Ibintu birimo itabi n’iminzani byarafashwe bishyirwa ahantu. Nyuma bumvikanye ko bagiye kubaha inzoga bakabirangiriza aho. Inzoga imaze gutangwa, ba nyir’ibintu bagiye kubifata aho byashyizwe basanga ntibyuzuye. Nibwo batangiye gushwana no gutera amahane, ubuyobozi bw’akagari ka Mariba buratabara. Bose barafashwe bajyanwa ku murenge wa Rusenge n’amafaranga 18,000 yari yatanzwe araboneka..”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusenge, Speciose Muhimpundu, avuga ko magingo aya abantu batanu bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), sitasiyo ya Kibeho. Barimo Mutekano w’umudugudu wa Rasaniro wakiriye Ruswa, uwayitanze ukomoka mu karere ka Huye, n’abandi bantu babiri bafatanywe forode (fraude) bakomoka mu murenge wa Ngoma ya Nyaruguru, uhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi.


