Urukiko Rukuru rwa Afurika y’Epfo rwategetse Jacob Zuma wahoze ari perezida w’iki gihugu gusubira muri gereza nyuma yo gushyira ku ruhande icyemezo cyari cyamufunguye by’agateganyo ku mpamvu z’uburwayi.
Icyemezo cyo kurekura by’agateganyo Zuma w’imyaka 79 “cyatangajwe ko kitemewe kandi gishyizwe ku ruhande”, nk’uko byasomwe n’umucamanza Elias Matojane ku wa Gatatu. Ishami rishinzwe imfungwa n’abagororwa ryavuze ko riri gusuzuma iki cyemezo mu gihe gikwiye riza gutanga ibisobanuro bindi.
Itsinda ry’abunganira Zuma rigiye kujuririra iki cyemezo nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’ubugira neza wa Zuma kuri Twitter, Zuma Foundation nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.
Fondasiyo yagize iti: “icyemezo biragaragara ko ari kibi kandi hari ibyiringiro bikomeye ko urukiko rukuru ruzagera ku myanzuro itandukanye rwose.”
Muri Nzeri, nibwo Zuma yafunguwe by’agateganyo ku mpamvu z’uburwayi, nyuma yo gukatirwa amezi 15 y’igifungo kubera gusuzugura urukiko, nyuma yo kwirengagiza amabwiriza yo gufasha mu iperereza kuri ruswa. Muri uko kwezi, urukiko rukuru rwa Afurika y’Epfo rwanze icyifuzo cye cyo gukuraho igihano.
Uwahoze ari perezida, ingoma ye y’imyaka icyenda yarangiye mu 2018, yitanze ku ya 7 Nyakanga kugira ngo atangire igihano cye cy’igifungo, nyuma y’aho yari yabanje kwanga.


