Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaregeye urukiko umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we bashyingiranywe w’ imyaka 27 amukebye ijosi.
Ni icyaha bivugwa ko cyakozwe saa tatu z’igitondo cyo ku itariki ya 06 Ukuboza 2021, mu Murenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi, Umudugudu wa Mukoni.
Uregwa avugwaho kuba yaragiye kugura icyuma ku isoko i Kabuga agategera umugore we mu nzira avuye kurangura imineke n’ inyanya akamugendaho, yabona ageze ahatari abantu benshi akamuturuka inyuma akamukeba ijosi.
Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko abari hafi aho bahise batabara, bagerageza gufasha uwari umaze gukebwa ijosi ariko bikarangira apfuye.
Bakurikiranye uyu mugabo wari umaze gukora icyo cyaha, bamufatira mu gishanga aho yari yihishe mu bigori, ahita ashyikirizwa ubuyobozi.
Ngo akimara gufatwa, yemeye icyaha, avuga ko yishe umugore we amujijije amafaranga ye 500.000 frw yatwaye ariko ntagaragaza aho ayo mafaranga yari yavuye.
Aramutse ahamwe n’icyaha ashinjwa cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, yahanishwa ingingo ya 107 y’ igitabo cy’ amategeko ahana gihanishwa igifungo cya burundu.


