Mu gihe habura iminsi micye ngo hatangire imikino y’amajonjora y’ibanze y’amarushanwa y’ama-club ategurwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, minisiteri y’umuco na Siporo mu Rwanda yatangaje ko izahemba amakipe abiri arimo APR Fc ndetse na Rayon Sports Fc Miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda zikagabana zikaringaniza.
Kugeza ubu aya makipe azahagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF yatangiye imyiteguro aho yanamaze gutanga intonde z’amazina na numero abakinnyi bazakoresha. Bitegaanyijwe ko iyi mikino y’amajonjora azatangira hagati y’itariki ya 10 n’iya 12 Gashyantare 2017 ubwo hazajya hahura amakipe yagiye aba ayambere iwayo ndetse n’ayatwaye ibikombe byabanje.
Amakipe ya APR FC na Rayon sports nizo zizahagarararira u Rwanda muri iri rushanwa, zikaba zaramaze kumenya amakipe bizahura.
Minisiteri y’umuco na Siporo izatanga aya mafaranga mu rwego rwo gutera inkunga aya makope azaserukira u Rwanda mu gihe azaba agiye gukinira mu mahanga bitewe no kuba amakipe ubwayo nta bushobozi afite yo kwiyitaho kuri buri kimwe kirimo n’amatike ayajyana gukina mu mahanga nk’uko biteganywa n’impuzamashyirahamwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu marushanwa nk’aya y’umwaka wa 2015, ikipe ya Rayon sports yasezerewe na Zamalek Fc yo mu gihugu cya Misiri mu gihe APR FC yasezerewe na Young Africans yo muri Tanzania.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


