Umubyeyi yavuze ku gupima ‘DNA’ umwana we ukivuka hikangwa umugabo wa Teta

Sangiza iyi nkuru

Mu ntangiriro z’icyumweru nibwo umuhanzi witwa Prince Omar yahisemo kujya gupimisha umwana w’umukobwa ukivuka wabyawe n’umuhanzikazi, Grace Khan, bitewe no gukeka ko umugabo wa Teta Sandra, Weasel Manizo, yaba ari we wamubyaye, ingingo uyu mugore agarukaho.

Inkuru z’uko Weasel ari we waba warabyaranye na Grace Namuwulya uzwi nka Grace Khan zatangiye kuvugwa mu gihe yakorerwaga ibirori byo guha ikaze umwana, baby shower. Uyu mugore yari yabwiye inshuti ze za hafi ko uwamuteye inda ari umuhanzi w’icyamamare kandi ko aba muri Uganda, hagakekwa Weasel na we wahakanye ayo amakuru yivuye inyuma.

Videwo zasakaye ku mbuga nkoranyambaga, zigaragaza uyu mugabo ateruye uruhinja ku bitaro byitwa Paed Medical Centre biri ahitwa Gayaza, bikavugwa ko yari agiye gukoresha ibizamini bya DNA.

Mu kuvuga kuri ibi, Grace Khan avuga ko umwana we yise Illona nta muntu yigeze amuha ngo ajye kumupimisha DNA.

Uyu mugore ku mbuga nkoranyambaga ati ” Nshuti zanjye, nta muntu n’umwe nahaye umwana wanjye ngo ajye kumupimisha DNA. Ndabinginze hari abantu mukwiriye kwima amatwi. Bari mu byabo, umwana wanjye Illona turi mu rugo tumeze neza. Nibereye aho ndimo kwishimira kwitwa umubyeyi. Abakomeza kuvuga ibyo mundekere umwana mumuvane muri ibyo bintu biciriritse.”

Uyu mugore yavuze ko atifuza ko umwana we atatangira kuvugwa muri rubanda muri iki gihe.

Hagati aho, bamwe bakemanga ko umwana yaba ari uwa Prince Omar, abandi bakabyemeza. Weasel we yarabihakanye avuga ko Grace Khan atari mu bakobwa yakundana nabo.

Ibyatangajwe n’uyu mugore byongeye gutuma abantu bibaza amakuru ya nyayo niba koko gupima DNA byarabayeho n’ibyaba byaravuyemo cyangwa ari uko umugabo we yari agiye kuvuza umwana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *