Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, yitambitse icyemezo cyo kohereza abapolisi b’u Rwanda mu mujyi wa Goma asaba abanye-Congo kucyamagana.
Fayulu watsinzwe na Perezida Tshisekedi mu matora yo muri 2018, yahuje kuba abapolisi b’u Rwanda bajya gucunga umutekano i Goma no kuba ingabo za Uganda ziri kurwanya inyeshyamba za ADF muri Kivu y’amajyaruguru, avuga ko ari uguhonyora ubusugire bwa RDC.
Kuri Twitter ye yagize ati: “Mu gihe hagitegerejwe ijambo ryanjye ku banyagihugu ku wa 30 Ukuboza, ndasaba abaturage ba congo kwanga ko abapolisi b’u Rwanda baba i Goma. Uku kuhaba ndetse n’ukw’ingabo za Uganda bihungabanya ubusugire bw’igihugu cyacu ndetse bigamije gushyira mu bikorwa balkanisation.”
Imvugo ya balkanisation rikunze gukoreshwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi bashinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho bimwe mu bice by’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Fayulu yongeye kuyizamura nyuma y’iminsi mike Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Congo Kinshasa, Gen DieudonnĂ© Amuli Bahigwa, agiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Ni uruzinduko rwasize Polisi y’u Rwanda n’iya RDC zishyize umukono ku masezerano y’ubufatanye akubiyemo ingingo zijyanye no kubungabunga umutekano w’ibihugu byombi n’uw’akarere.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihigu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi z’ibihugu byombi ziyemeje gufatanya kurwanya ibyaha ndengamipaka, kurwanya imitwe y’iterabwoba irimo igendera ku mahame y’idini ya Islam n’iya FDLR na RUD-Urunana ndetse no kurwanya ubucuruzi bwa magendu.
Isinya ry’aya masezerano ryabimburiwe n’ibiganiro byahuje Gen Bahigwa na CGP Dan Munyuza uyobora Polisi y’u Rwanda.
Afande Munyuza yabwiye mugenzi we unasanzwe ayoboye umuryango wa EAPCCO ko hakenewe uburyo bwo guhanahana amakuru ndetse n’ubutasi ku byaha, gukorera hamwe mu bikorwa byo kurwanya abanyabyaha, guhana amahugurwa mu kubaka ubumenyi bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye ndetse n’ibyaha byambukiranya imipaka.
Yamwibukije ko mu myanzuro y’inama yaguye ya EAPCCO ya 23 yabereye i Kinshasa, Polisi y’u Rwanda yiteguye gukorana na Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’izindi Polisi zo mu karere hashyirwaho itsinda rizakorera i Goma.
Ntiharamenyekana igihe iri tsinda rizaba rishinzwe guhuriza amakuru hamwe ku bikorwa by’iterabwoba mu karere rizagerera mu mujyi wa Goma.

4 Responses
Martin Fayulu yamaganye abapolisi b’u Rwanda i Goma
Ese umupolisi ashobora gusinyira kwinjiza ingabo z’ikindi gihugu mu gihugu cye? Ibyo ntibyigeze bibaho! Birumvikana ko Kongo itabyemera! Ariko ubundi ko tutigeze tubona ayo masezerano mu nyandiko? Tujye dushyira mu gaciro. Abanyekongo barazinutswe. Bagira urumeza iyo bumvise icyo aricyo cyose kivuye ku munyarwanda. Kuri twe, kwiha agaciro ni ukureka kubikururaho. Bintera isoni kwumva ngo dushaka kububakira imidugudu cyanga kubarinda!
Martin Fayulu yamaganye abapolisi b’u Rwanda i Goma
Nibyo ntawundi byatera isoni keretse wowe n’undi umeze nkawe.