Abapolisi 481 birukanywe burundu

Sangiza iyi nkuru

Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda yateraniye ku Kacyiru kuri uyu wa 17 Ukuboza 2021 yirukanye mu kazi burundu abapolisi 481, bazira amakosa n’ibyaha bihabanye n’indangagaciro z’umwuga.

Amakosa akomeye bazize arimo ruswa, ubusinzi no gutoroka akazi.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza uhamya ko umubare w’aba bapolisi bakoze amakosa n’ibyaha ari munini, yasobanuye ko kubirukana mu kazi biri mu rwego rwo kunoza ubunyamwuga muri uru rwego rushinzwe umutekano.

Aba bapolisi biyongereye ku bandi 425 birukanywe mu mwaka w’2020 harimo 56 bari ku rwego rwa Ofisiye n’abandi 587 birukanywe mu mwaka w’2019, bazira ibyaha byiganjemo ruswa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *