Urukiko rwo muri Madagascar kuri uyu wa 17 Ukuboza 2021 rwahanishije Abafaransa babiri imyaka 10 na 20 y’imirimo y’agahato rumaze kubahamya gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’Umukuru w’Igihugu, Perezida Andry Rajoelina.
Aba Bafaransa ni Paul Rafaroharana ukomoka muri Madagascar, akaba yakatiwe imyaka 20 akora iyi mirimo. Naho undi wabaye Colonel mu ngabo z’u Bufaransa ni Philippe François we akaba yakatiwe imyaka 10 akora iyi mirimo.
Urukiko rwakatiwe abandi 18 bavugwa muri uyu mugambi barimo umugore wa Rafaroharana witwa Voahangy, we yakatiwe imyaka 5 y’imirimo y’agahato, Victor Ramahatra wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, yakatiwe imyaka 5 y’igifungo.
Umunyamategeko wunganira Rafaroharana, we yahise atangaza ko ajuririye icyemezo cy’urukiko. Aravuga ko urubanza rwaciwe ku nyungu za politiki.
Ku wa 15 Ukuboza 2021, Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko guhamya abakurikiranwe iki cyaha, busabira aba Bafaransa babiri n’abandi banya-Madagascar batatu nk’abari ku isonga ry’uyu mugambi gukatirwa igifungo cya burundu.
Abakurikiranwe bose uko ari 20 batawe muri yombi muri Nyakanga 2021 ubwo bakekwagaho kugambirira guhirika ubutegetsi bwa Rajoelina, binyuze mu mugambi wahawe izina rya Apollo 21.


