Umuyobozi wa Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Dieudonné Amuli Bahigwa, yanyomoje amakuru y’uko hari abapolisi u Rwanda rwaba rwamaze kohereza i Goma, avuga ko nta mupolisi n’umwe warwo uri ku butaka bwa kiriya gihugu.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.
Ni nyuma y’ibihuha byari bimaze igihe gito bikwirakwizwa na bamwe mu Bakongomani n’abanya-Uganda bavuga ko hari abasirikare badasanzwe bambaye imyambaro ya Polisi u Rwanda rwaba rwamaze kohereza i Goma, nyuma y’uko Uganda na yo yohereje ingabo zayo muri RDC guhangana na ADF.
Gen Bahigwa aganira n’itangazamakuru yavuze ko “nta mupolisi n’umwe w’u Rwanda uri ku butaka bwa Congo Kinshasa.”
Inkuru z’uko u Rwanda rushobora kohereza abapolisi barwo i Goma zatangiye kuvugwa nyuma y’uruzinduko rw’iminsi itatu Gen Dieudonné Amuli Bahigwa aheruka kugirira mu Rwanda.
Ni uruzinduko rwasize Polisi y’u Rwanda n’iya RDC zishyize umukono ku masezerano y’ubufatanye akubiyemo ingingo zijyanye no kubungabunga umutekano w’ibihugu byombi n’uw’akarere.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi z’ibihugu byombi ziyemeje gufatanya kurwanya ibyaha ndengamipaka, kurwanya imitwe y’iterabwoba irimo igendera ku mahame y’idini ya Islam n’iya FDLR na RUD-Urunana ndetse no kurwanya ubucuruzi bwa magendu.
Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa ni umwe mu bagaragaje ko u Rwanda rwamaze kohereza abapolisi i Goma, asaba abanye-Congo kubyamagana.
Kuri Twitter ye yagize ati: “Mu gihe hagitegerejwe ijambo ryanjye ku banyagihugu ku wa 30 Ukuboza, ndasaba abaturage ba congo kwanga ko abapolisi b’u Rwanda baba i Goma. Uku kuhaba ndetse n’ukw’ingabo za Uganda bihungabanya ubusugire bw’igihugu cyacu ndetse bigamije gushyira mu bikorwa balkanisation.”
Cyakora cyo n’ubwo hari bamwe bafashe uruzinduko rwa Gen Bahigwa i Kigali nk’urugamije gucira inzira abapolisi b’u Rwanda ngo bajye i Goma, we yavuze ko ntaho bihuriye.
Ati: “Ku mbuga nkoranyambaga benshi baravuze ngo yari yagiye i Kigali [Gen Dieudonné Bahigwa] gusinya amasezerano ngo Polisi y’u Rwanda ize muri RDC…ariko ukuri ni uku: Nta na busa kandi nta na hamwe twigeze tuvuga ku bapolisi b’u Rwanda muri RDC. Ntabwo ari byo rwose!”
Gen Bahigwa yavuze ko nta bubasha na busa cyangwa ipeti afite ryatuma arenga ku biteganywa n’itegeko nshinga rya Congo Kinshasa akemerera Polisi y’ikindi gihugu kwinjira ku butaka bw’igihugu cye.
Yavuze ko nka Polisi ya Congo Kinshasa bafite ubushobozi bwo gukora neza inshingano zabo zo kurinda ubusugire bw’igihugu cyabo binyuze mu kurinda abatutage n’ibyabo.
Ati: “Uyu munsi ntidukeneye gutezuka ku nshingano z’itegeko nshinga hanyuma ngo tujye gushaka Polisi y’amahanga ngo ize icunge umutekano w’abaturage ba Congo. Oya! Ibyo ni ibinyoma n’ibihimbano. Ndabivuga mu ijwi riranguruye kandi ryuje ukuri, nta hantu na hamwe mu biganiro twigeze tubivugaho.”



2 Responses
Nta mupolisi n’umwe w’u Rwanda uri ku butaka bwa Congo_Gen Dieudonné Bahigwa
muza duhe uburyo bwokuzigura
Nta mupolisi n’umwe w’u Rwanda uri ku butaka bwa Congo_Gen Dieudonné Bahigwa
muza duhe uburyo bwokuzigura