Eric Nshimiyimana n’umwungiriza we birukanishijwe na Rayon Sports

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya AS Kigali yafashe icyemezo cyo gutandukana na Eric Nshimiyimana wari umutoza wayo mukuru cyo kimwe na Djabil Mutarambirwa wari umwungirije bazira umusaruro mubi.

Aba bagabo bombi birukanwe nyuma y’uko AS Kigali yari imaze gutsindwa na Rayon Sports ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona.

Ku munsi wa munani bwo iyi kipe byayisabye iminota irenga 100 kugira ngo ibashe gukura inota rimwe kuri Etincelles FC yari yayinigiye i Rubavu.

Ni mu gihe AS Kigali ari imwe mu makipe yashoye amafaranga menshi igura abakinnyi bakomeye, intego nyamukuru ari ugutwara igikombe cya shampiyona yahushije gato mu mwaka w’imikino ushize.

Kuri ubu AS Kigali iri ku mwanya wa gatatu by’agateganyo n’amanota 16 inganya na APR FC igifite imikino itatu y’ibirarane.

Amakuru ataremezwa ku mugaragaro na AS Kigali avuga ko umutoza Eric na Djabil bahawe amabaruwa abasezerera nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports.

Gusezererwa kw’aba bagabo bombi gusobanura ko AS Kigali iraba isigaranwe by’agateganyo n’umutoza Jimmy Mulisa.

Hari amakuru avuga ko Mashami Vincent usanzwe ari umutoza w’Amavubi ari we ugomba kugirwa umutoza mukuru wa AS Kigali.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *