Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 13 Ukuboza 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zitandukanye ziganjemo iz’umutekano, ubutabera na politiki.
Muri zo harimo:
Amasezerano ya Polisi y’u Rwanda n’iya RDC yateje impaka
Polisi y’u Rwanda (RNP) n’iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (PNC) zasinye amasezerano y’ubufatanye yari ahagarariwe n’abayobozi bakuru b’izi nzego, IGP Dan Munyuza na mugenzi we Gen. Dieudonné Amuli Bahigwa.
Aya masezerano yateje impaka bitewe n’amakuru y’ibihuha yakurikiyeho, yavugaga ko Gen. Amuli yemereye u Rwanda kohereza abapolisi muri RDC.
Hashingiye kuri aya makuru, abanyapolitiki barimo Martin Fayulu batangiye kuvuga ko hari abasirikare b’u Rwanda badasanzwe bambaye impuzankano ya Polisi boherejwe i Goma, aranabyamagana. Gusa Gen. Bahigwa yavuze ko nta bariyo kandi mu nta masezerano yasinywe yemeza ko bazoherezwayo.
Abasirikare babarirwa mu 16,000 bazamuwe mu ntera
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo, tariki ya 17 Ukuboza yazamuye mu ntera abasirikare babarirwa mu 16,000 kuva ku bato kugeza ku bofisiye bakuru.
Ab’ipeti rya Private bazamuwe mu ntera (ku rya Corporal) babarirwa mu 12,000, bakaba ari nabo benshi. Hazamuwe kugeza ku bo ku ipeti rya Warrant Officer I.
Abofisiye bakuru bazamuwe mu ntera ni ba Captain 472 babaye ba Major, na ba Major 460 babaye ba Lieutenant Colonels. Abo ku rwego rwa Lieutant, Colonel na General bo ntibazamuwe mu ntera.
Dr Munyakazi Isaac yagabanyirijwe igihano
Urukiko Rukuru tariki ya 15 Ukuboza rwagabanyirije igihano Dr Isaac Munyakazi wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, rukigira imyaka itanu isubitse, rumuca ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Dr Munyakazi yari yari yarakatiwe n’urukiko rwisumbuye igifungo cy’imyaka 10, runamuca ihazabu ya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda ariko yaje kujurira atakamba, anavuga ko yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu.
Umukuru w’Igihugu muri Gashyantare 2020 ni we wahishuye ko Dr Munyakazi yahawe ruswa y’amafaranga y’u Rwanda 500,000 ashyira ikigo cy’ishuri cyigenga mu byitwaye neza mu bizamini bya Leta.
U Rwanda rwibaza ku Banyarwanda 8 bavanwe i Arusha
Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Valentine Rugabwiza yatunguwe n’uko urwego mpanabyaha rw’uyu muryango, IRMCT, rwohereje muri Niger Abanyarwanda 8 babaga i Arusha iki gihugu kitabimenyeshejwe.
Iyoherezwa ry’aba Banyarwanda barangije igihano bari barakatiwe ryahishuwe na Perezida wa IRMCT, Carmel Agius, avuga ko Leta ya Niger yemeye kubakira nyuma yo kubura ikindi gihugu cy’amahanga cyabakira.
Ambasaderi Rugwabiza yasabye IRMCT gusobanurira Inteko Rusange iyoherezwa ryabo, anasaba Guverinoma ya Niger yabakiriye kumenya niba batazaba ikibazo ku mutekano w’akarere nk’uko abandi bagiye baba cyo.
Abahoze ari abayobozi bakuru muri FDLR barakatiwe
Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, tariki ya 15 Ukuboza rwakatiye babiri bahoze ari abayobozi bakuru mu mutwe witwaje intwaro wa FDLR igifungo cy’imyaka 10.
Aba ni Ignace Nkaka wamenyekanye nka La Forge Fils Bazeye, akaba yarabaye Umuvugizi wa FDLR na Lt. Col. Jean Pierre Nsekanabo wamenyekanye nka Abega, akaba yarigeze gushingwa urwego rw’iperereza rw’uyu mutwe.
Aba bombi bahamijwe icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba bafatiwe n’inzego z’umutekano za RDC ku mupaka wa Bunagana uhuza iki gihugu na Uganda, mu 2018. Bari bavuye i Kampala mu nama n’abayobozi b’umutwe wa RNC washinzwe na Kayumba Nyamwasa.


