Ingabo za Ethiopia zongeye kwambura TPLF umujyi ndangamurage wa Lalibela

Sangiza iyi nkuru

Ingabo za Ethiopia zongeye kwisubiza umujyi wa Lalibela ufatwa nk’umurage w’Isi, nyuma y’icyumweru kimwe inyeshyamba z’ishyaka rya TPLF bahanganye zitangaje ko zawufashe.

Itangazamakuru rya Leta ya Ethiopia ni ryo ryemeje aya makuru ejo ku Cyumweru, mbere yo gushyira ahagaragara amafoto ya Minisitiri w’Intebe wungirije wa kiriya gihugu yasuye uriya mujyi wamamaye kubera insengero ziwubatsemo.

Umujyi wa Lalibela ufatwa nk’ingirakamaro cyane mu buryo bw’umwuka n’amamiliyoni y’abayoboke b’idini y’aba-Orthodoxe bo muri Ethiopia.

Ntiharamenyekana igihe ingabo za Ethiopia zongeye kuwigarurira nyuma y’igihe ziwusimburanamo n’inyeshyamba zo mu ntara ya Tigray.

Muri Kanama uyu mwaka ni bwo inyeshyamba za TPLF zari zigaruriye uriya mujyi, ziwubamo kugeza mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukuboza ubwo ingabo za Ethiopia zawigaruriraga bikaba ngombwa ko inyeshyamba ziwuvamo zigasubira inyuma mu birometero byinshi.

Byari nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, afashe icyemezo cyo kujya kuyobora ingabo z’igihugu cye ku rugamba.

Ku Cyumweru gishize ni bwo byari byatangajwe ko inyeshyamba zo muri Tigray zongeye kwisubiza uyu mujyi, nyuma y’uko ingabo za Ethiopia n’abari kuzifasha bari bamaze kuwuvamo.

Kuri ubu umwaka wamaze kurenga ingabo za Ethiopia zihanganye n’inyeshyamba za TPLF, mu ntambara bivugwa ko imaze kugwamo abaturage babarirwa mu bihumbi.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko iyi ntambara kandi yatumye abanya-Tigray babarirwa mu bihumbi 400 bugarizwa n’inzara, mu gihe abatuye mu majyaruguru ya Ethiopia barenga miliyoni 9 batunzwe n’ibiribwa bahabwa nk’imfashanyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *