U Rwanda ruvuga ko nta cyabuza Busingye kuba Ambasaderi warwo mu Bwongereza

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko nta cyabuza kuba Ambasaderi warwo mu Bwongereza Busingye Johnston wabaye Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo asubiza bamwe mu badepite bo mu Bwongereza batangiye ubukangurambaga bwo gusabira Busingye ibihano, ngo aho kwemerwa nka Ambasaderi w’u Rwanda.

Aba badepite barasabira Busingye ibihano babishingiye ku birego by’uko ngo yagize uruhare runini mu kuzana mu Rwanda Paul Rusesabagina, umufungwa wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhabwa ibyaha by’iterabwoba.

Abo mu muryango wa Rusesabagina n’ababashyigikiye bavuga ko Leta y’u Rwanda ubwo yamutaga muri yombi muri Kanama 2020 yamushimuse imuvana i Dubai, ariko yo ikabihakana, igasobanura ahubwo uyu mufungwa yashutswe n’inshuti ye, yisanga i Kigali.

Mu mpaka ziherutse kubera mu cyumba cya Westminster Hall cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza tariki ya 8 Ukuboza, abadepite Christopher John Bryant uhagarariye ishyaka Labour na Iain Duncan Smith uharagariye Conservative basabye ko Busingye nk’uwari Minisitiri w’Ubutabera mu gihe “cy’isubizwa ku ngufu” rya Rusesabagina, atakwemerwa nka Ambasaderi.

Uwo munsi Depite Bryant yagize ati: “[Busingye] akwiye kuba ku rutonde rw’abafatiwe ibihano, aho kuba mu bantu baherekezwa mu ngoro ya Buckingham. […] Uko mbyumva, Guverinoma y’u Bwongereza ntabwo iremera itangwa ry’uyu mwanya. Nizeye ko uyu munsi batangaza ko badateganya kubikora.”

Inkuru irambuye https://bwiza.com/?Mu-Bwongereza-Abadepite-batangiye-gutambamira-ukwemerwa-kwa-Busingye-nka

Yolande Makolo mu kiganiro yagiranye na The East African yabajijwe kuri iyi nshingano nshya Busingye yahawe na Guverinoma, asubiza ko azayitangira mu mwaka mushya. Ati: “Ambasaderi Busingye azagerayo mu mwaka mushya. Dufite icyizere ko azahesha u Rwanda ishema kandi akadufasha gukomeza birushijeho umubano wacu n’u Bwongereza.”

Makolo yavuze ko abagerageza gutambamira ukwemerwa kwa Busingye nka Ambasaderi ari ababogamiye kuri Rusesabagina, ati: “[Rusesabagina], umugabo wivugiye mu ruhame ko yashinze umutwe witwaje intwaro, FLN, no mu gihe wagabaga ibitero byapfiriyemo Abanyarwanda b’inzirakarengane barimo abana.”

Tariki ya 1 Nzeri 2021 ni bwo Busingye yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera, ashyirwa ku wa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza. Yasimbuye Ambasaderi Yamina Karitanyi usigaye ayobora urwego rw’igihugu rushinzwe mine, gazi na peteroli ruzwi nka RMB.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. U Rwanda ruvuga ko nta cyabuza Busingye kuba Ambasaderi warwo mu Bwongereza
    Nta cyaha kirahama Busingye. Bivuzeko ari umwere kugeza amagingo aya. Ariko kandi, ntawe byashimisha kwumva ambasaderi w’igihugu cyacu ahabwa induru nk’umugizi wa nabi. ubwe yiyemereye ko Leta yavugiraga yagiye mu mugambi wo kuyobya amayira Rusesabagina: aribyo byiswe gushimuta. Tureke rero ibintu bizasobanuke. Naba adafite ubwo busembwa, azakomeze. Naba abufite, azabilyozwe.

    1. U Rwanda ruvuga ko nta cyabuza Busingye kuba Ambasaderi warwo mu Bwongereza
      Ubusembwa bwo gufata umugizi wa nabi bwo nta bwo. Keretse babaye barakozwe n’isoni zo kumukingira ikibaba tukaba twaramubakuye mu biganza batabishakaga.

    2. U Rwanda ruvuga ko nta cyabuza Busingye kuba Ambasaderi warwo mu Bwongereza
      Ubusembwa bwo gufata umugizi wa nabi bwo nta bwo. Keretse babaye barakozwe n’isoni zo kumukingira ikibaba tukaba twaramubakuye mu biganza batabishakaga.

    3. U Rwanda ruvuga ko nta cyabuza Busingye kuba Ambasaderi warwo mu Bwongereza
      Ubusembwa bwo gufata umugizi wa nabi bwo nta bwo. Keretse babaye barakozwe n’isoni zo kumukingira ikibaba tukaba twaramubakuye mu biganza batabishakaga.

    4. U Rwanda ruvuga ko nta cyabuza Busingye kuba Ambasaderi warwo mu Bwongereza
      Ubusembwa bwo gufata umugizi wa nabi bwo nta bwo. Keretse babaye barakozwe n’isoni zo kumukingira ikibaba tukaba twaramubakuye mu biganza batabishakaga.

  2. U Rwanda ruvuga ko nta cyabuza Busingye kuba Ambasaderi warwo mu Bwongereza
    Nta cyaha kirahama Busingye. Bivuzeko ari umwere kugeza amagingo aya. Ariko kandi, ntawe byashimisha kwumva ambasaderi w’igihugu cyacu ahabwa induru nk’umugizi wa nabi. ubwe yiyemereye ko Leta yavugiraga yagiye mu mugambi wo kuyobya amayira Rusesabagina: aribyo byiswe gushimuta. Tureke rero ibintu bizasobanuke. Naba adafite ubwo busembwa, azakomeze. Naba abufite, azabilyozwe.

  3. U Rwanda ruvuga ko nta cyabuza Busingye kuba Ambasaderi warwo mu Bwongereza
    Ahahahahh! Nonese ibitangazamakuru nibyo byemeza ba ambasaderi? Reka dutegereze icyemezo cya Leta y’Ubwongereza. Kandi ubusanzwe ambasaderi yemerwa mbere yuko izina lye lishyirwa ku karubanda. Birashoboka ko ibyo tuvuga byaba ari impitagihe!

  4. U Rwanda ruvuga ko nta cyabuza Busingye kuba Ambasaderi warwo mu Bwongereza
    Ahahahahh! Nonese ibitangazamakuru nibyo byemeza ba ambasaderi? Reka dutegereze icyemezo cya Leta y’Ubwongereza. Kandi ubusanzwe ambasaderi yemerwa mbere yuko izina lye lishyirwa ku karubanda. Birashoboka ko ibyo tuvuga byaba ari impitagihe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *