Ubumwe bw’u Burayi bwacanye umubano na Centrafrique

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wahagaritse imigenderanire n’igihugu cya Repubulika ya Centrafrique ugishinja gukorana n’abacancuro b’Abarusiya.

AFP yavuze ko Ubumwe bw’u Burayi bwafashe icyemezo cyo guha imyitozo ingabo za Centrafrique kubera uruhare umutwe w’Ingabo z’Abarusiya wa Wagner ufite muri kiriya gihugu.

Uyu muryango uvuga ko utewe impungenge no kuba Centrafrique yarishe ibijyanye n’amategeko mpuzamahanga, gusa ukavuga ko ushobora gukomeza guha imyitozo ingabo za kiriya gihugu mu gihe wahabwa icyizere cy’uko abasirikare watoje badakorana na Wagner.

U Bufaransa n’Ubumwe bw’u Burayi bivuga ko ingabo za Centrafrique zifatanyije n’abacancuro bo mu mutwe wa Wagner, zagabye ibitero bikomeye ku mitwe irwanya ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange TouadĂ©ra kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Ibi uriya muryango ubigenderaho ushinja bariya bacancuro b’Abarusiya guhonyora uburenganzira bwa muntu muri Centrafrique.

Leta y’u Burusiya yemeza ko ingabo zayo 1,135 ari zo ziri muri Centrafrique mu bikorwa byo guha imyitozo ingabo za kiriya gihugu.

Imiryango itegamiye kuri Leta ikorera muri Centrafrique, u Bufaransa na Loni ivuga ko zimwe muri izo ngabo ari izo mu mutwe wa Wagner, ibyo u Burusiya buhakana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *