Hakunze kumvikana inkuru ko hari abantu bamatanye, igitsina cy’umugabo cyafatiwe mu cy’umugore mu gihe cy’akabariro. Murabyibuka no muri iyi nkuru https://bwiza.com/?Kicukiro-Umugore-wacaga-inyuma-umugabo-we-yamataniye-n-umusore-ku-gitanda yigeze kuvugwa Gikondo ya Kigali.
Mu basoma iyi inkuru birashoboka ko hari abo byabayeho, bakaba batanga ubuhamya. Hari abafite inshuti byabayeho. Hari n’abandi byabaye ku baturanyi bigasakuza bakajya kwirebera.
Bamwe bavuga ko biterwa n’amarozi cyangwa imyuka mibi iba yohererejwe abo bantu batera akabariro, akenshi baba biyibye. Ariko hari abandi benshi, batekereza ko ibyo bintu bitabaho, ari amakabyankuru. Nyamara ariko nk’uko Ikinyamakuru “Santé Jeunes” kibivuga, kumatana ni ibintu bifite ibisobanuro mu buryo bwa “science”. Nubwo bwose ari imbonekarimwe.
Ni iki gitera abantu bibereye mu rukundo, mu ibanga rikomeye, kwisanga bamatanye? Ibyari ibanga rya babiri, bikajya hanze, ubanda ikabota?
Iki kinyamakuru kivuga ko hari abagore bamwe na bamwe, mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, bagira ibyishimo byinshi mu gihe cyo kurangiza (extreme orgasme). Ibi iyo bibaye imyanya myibarukiro y’imbere y’umugore irinyeganyeza (contractions), ikegerana ku buryo ishobora gufatira igitsina cy’umugabo cyane cyane iyo ibyo bibaye umugabo atararangiza, igitsina kigifite umurego. Uko gufatirwa kw’igitsina gabo mu gitsina gore, mu rurimi rwa’Igifaransa babyita “penis captivus cyangwa penis prisonnier” (igitsina cyagizwe imfungwa).
Sante jeunes ivuga ko ubusanzwe, bimara hagati y’iminota 15 na 40 bikimatiriye.
Umuti uba uwuhe mu gihe habayeho kumatana?
Ikintu cya mbere ni ugutuza, ugategereza nta bwoba. Bigeraho bikamatanuka. Kugerageza gukurura uvananamo igitsinagabo ku mbaraga, ni bibi cyane. Usibye ko bishobora kubabaza umugore, ngo bituma bimatira kurushaho.
Mu gihe hashize iminota isaga 40 bigifatiriye, umuti wa mbere ni uguseseka urutoki gahoro gahoro werekeza inyuma mu kibuno cy’umugore, ukarugumishimamo umwanya muto. Ibyo bituma ya myanya y’imbere y’umugore yari yafatiriye, irekura (decontractions), ku buryo noneho igitsinagabo gishobora kuvamo nta ngorane.
Iyo ubwo buryo bwanze bigakomeza kumatana, ni ugutumaho Imbangukiragutabara (ambulance) ikabajyana ku bitaro biri hafi. Biravurwa bigakira.
Inama igirwa abantu ni ukwitondera gukorera imibonano-mpuzabitsina mu mazi: mu kiyaga, muri piscine cyangwa muri beignoir. Kuko amazi agira uruhare mu gutuma izo “contractions du perynee” ziba, bikongera ibyago byo kumatana.



2 Responses
Icyo siyansi ivuga ku kumatana kw’abatera akabariro
Nonese ko muvuze ngo nukwirinda gukorera sex mumazi or pisne, ubwo umugore unyara cyane( amavangingo meshi) we ntibyatuma umuntu afatana ko nabo bagira amazi meshi. Murakoze!
Icyo siyansi ivuga ku kumatana kw’abatera akabariro
Nonese ko muvuze ngo nukwirinda gukorera sex mumazi or pisne, ubwo umugore unyara cyane( amavangingo meshi) we ntibyatuma umuntu afatana ko nabo bagira amazi meshi. Murakoze!