Umuhesha w’inkiko w’ umwuga, Me Anaclet Nshimiyimana, yashyize hanze inyandiko igaragaza ko kuwa 21 Ukuboza 2021, yafatiriye konti ebyiri za Kaminuza ya Ines-Ruhengeri ziri muri Banki ya Kigali (BK) n’imwe iri muri Equity Bank kugira ngo hakurweho amafaranga miliyoni 42, 367,500 bityo harangizwe urubanza iyi kaminuza yatsinzwemo na mwarimu Musanganya Faustin. Mu nyandiko BWIZA yabonye, harimo inyandikomvugo y’ifatira ry’umutungo wimukanwa uri mu maboko y’undi, inyandiko isaba Ines-Ruhengeri kugaragaza umutungo ugomba gufatirwa yo kuwa 20 Ukuboza 2021. Izi nyandiko zivuga ko uku gufatirwa kwasabwe na Musanganya Faustin. BWIZA yavuganye na Musanganya Faustin kuri iyi ngingo, adusuzubiza ngo ” Narabegereye mbabwira ko iminsi yo kunyishyura yageze ntibabikora.” BWIZA kandi yavuganye n’Umuyobozi wa Kaminuza ya Ines-Ruhengeri, Dr Fr. Fabien Hagenimana, avuga ko iki kibazo uwakivugaho ari uhagarariye iyi kaminuza mu mategeko, ari we Nyir’icyubahiro, Mgr Harolimana Vincent. Turacyagerageza kuvugana na Musenyeri Harolimana kuri iki kibazo. Ushaka kumenya byinshi ku miterere y’ikibazo cyateje imanza hagati ya Kaminuza ya Ines-Ruhengeri na Musanganya Faustin wasoma inkuru zikurikira. 1. https://bwiza.com/?Isomwa-ry-urubanza-aho-INES-Ruhengeri-yajuririye-gucibwa-asaga-miliyoni-39-ngo ( Isomwa ry’urubanza aho INES-Ruhengeri yajuririye gucibwa asaga miliyoni 39 ngo ahabwe Musanganya ryasubitswe) 2. https://bwiza.com/?INES-Ruhengeri-yaciwe-Frw-asaga-miliyoni-40-ngo-iyahe-Mwarimu-Musanganya





